Ubujyanama bw’itsinda rya GoodLyfe ryahoze ririmbamo umuhanzi Mowzey Radio witabye Imana kuwa 01 Gashyantare 2018 burashakisha umukobwa wagaragaye mu mashusho asubiramo indirimbo yo kwibuka Radio yaririmbwe na Weasel kugira ngo abe ari we usimbura Mowzey muri iryo tsinda.

Hagaragaye umuhanzi uri gushakishwa kugira ngo asimbure Radio muri GoodLyfe

Uyu mukobwa witwa Wendy yasubiyemo indirimbo Tokyayitaba yasohotse ku wa 25 Gashyantare ikubiyemo ubutumwa bw’uko  Mowzey Radio wafatwaga nk’umwami w’abahanzi bafite amajwi meza muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba atazibagirana.

Hagaragaye umuhanzi uri gushakishwa kugira ngo asimbure Radio muri GoodLyfe

Ubuyobozi n’ubujyanama bwa GoodLyfe bubinyujije ku rukuta rwa Twitter bwanditse ubutumwa buherekejwe na n’amashusho y’uyu Wendy aririmba Tokyayitaba buvuga ko bumushakisha ngo asimbure Radio muri iri tsinda, busaba n’uwaba amuzi kumusangiza ubwo butumwa.

Hagaragaye umuhanzi uri gushakishwa kugira ngo asimbure Radio muri GoodLyfe

Ubuyobozi bwa GoodLyfe bubinyujije kuri Twitter bwagize buti “Warakoze Wendy  kubwo gusubiramo iyi ndirimbo. Ndashakisha uyu mukobwa niba umuzi mwoherereze ubu butumwa tumusinyishe amasezerano muri Moses Angel Music”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU