Harmonize wari waje mu Rwanda yitabiriye igitaramo cyo kumurika The Mane ibitaramo byabereye mu karere ka Musanze ndetse no muri Kigali mbere yuko uyu muhanzi asubira muri Tanzaniya akaba yabanje gukorana indirimbo n’abahanzi Nyarwanda.

Abafana bishimiye Harmonize cyane

Kuri uyu wa gatanu ndetse nuwa gatandatu w’iki cyumweru dusoje nibwo mu karere ka Musanze ndetse no muri kigali habaga ibitaramo byo kumurikira abanyarwanda kumugaragaro THE MANE Label ibi bitaramo bikaba byaritabiriwe n’icyamamare cyo muri Wasafi Harmonize.

Harmonize mbere yo gusubira muri Tanzaniya yabanje gukorana indirimbo n'abahanzi Nyarwanda
Marina umuhanzi ubarizwa muri The Mane

Bad Rama umuyobozi mukuru wa The Mane Label yatangaje ko mu gihe kingana n’ iminsi 3 umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize amaze i Kigali yakoranye indirimbo na Safi Madiba ndetse na Marina Deborah bafashwa na The Mane aho yagize ati “Yego nibyo Harmonize yakoranye indirimbo na Safi ndetse na Marina ubu zirimo gufatwa n’amashusho yazo mbere yuko asubira muri Tanzania “ .

Safi yaririmbye Semi Live
Safi umuhanzi ubarizwa muri The Mane

Bad Rama ubwo yabazwaga igihe izi ndirimbo zizasohokera akaba yagize ati “Zizajya hanze nyuma y’ icyunamo kugirango tuzahe abakunzi b’umuziki nyarwanda umuziki mwiza ndetse unogeye amatwi ndetse ufite amashusho ari ku rwego rwo hejuru“.

Bad Rama nyiri The Mane ati twakoze ibishoboka kandi mwabibonye namwe
Bad Rama umuyobozi wa The Mane

Izi ndirimbo aba bahanzi babarizwa muri The Mane bakoranye na Harmonize uburyo bw’amajwi bukaba bwarakozwe na Made Beat naho amashusho yazo agomba gukorwa na Meddy Saleh.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU