Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boyz yamaze kugaruka mu mujyi wa Kigali, nyuma y’igihe kirenga amezi ane ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Humble Jizzo yagarutse i Kigali, azanye n'imfura ye
Humble Jizzo yagarutse i Kigali, azanye n’imfura ye

Tariki ya 15 Ukuboza 2017 nibwo Humble Jizzo n’umukunzi we bahagurutse i Kigali berekeza muri USA I Washington kubyarirayo umwana umwana wabo ndetse Amy yerekana umugabo we mu muryango avukamo.

Umugore wa Humble Jizzo yibarutse mu ijoro ryo kuri uyu kane rishyira uwa gatanu tariki 23 Gashyantare 2018.Yabyariye  mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington.

Kuri uyu wa kane Tariki ya 22 Werurwe 2018 nibwo Humble Jizzo n’umukunzi we ndetse n’umwana wabo w’imfura bagarutse mu mujyi wa Kigali bakaba bakiriwe na Nizzo baririmbana mu itsinda rya Urban Boyz, Murumuna wa Humble G n’abandi bo mu muryango wabo.

Nizzo yishimiye kongera kubonana na Humble Jizzo
Nizzo yishimiye kongera kubonana na Humble Jizzo
Ibyishimo byari byose
Ibyishimo byari byose
Nizzo yahise aterura umwana wa Humble amuha ikaze mu Rwanda
Nizzo yahise aterura umwana wa Humble amuha ikaze mu Rwanda

Humble J yatangaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda amahoro, ndetse ngo bagiye kongera gukora akazi nk’itsinda, si ibyo gusa kandi kuko yanashimiye Nizzo ku kuba yaritwaye neza ku nshingano yari yarasigiwe zo gusigarana Itsinda.

AMAFOTO: EACHAMPS/NIZZO INSTAGRAM

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU