Miss Rwanda ni irushanwa ngarukamwaka rigamije gutoranya umukobwa wahize abandi, mu bwiza, mu bwenge n’ibindi, uyu mwaka iri rushanwa ryegukanywe na Miss Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko.

ibanga rikomeye ryatumye Miss Iradukunda atsinda abo bari bahanganye

Mi kiganiro uyu mukobwa yagiranye na BBC yatangaje imigabo n’imigambi afite uyu mwaka ndetse ana tangaza ibanga nyamukuru ryatumye abashya kwegukana iri rushanwa ryari rikomeye cyane nk’uko yabyitangarije.

Liliane yatangaje ko akiri umwana yajyaga avuga ko azaba Nyampinga ndetse agahagararira u Rwanda mu mahanga, ngo gusa nawe yabivugaga y’ikinira bimwe byabana none ngo byabaye impamo.

Yishimye cyane nyuma yo gutorerwa kuba Miss Rwanda
Yishimye cyane nyuma yo gutorerwa kuba Miss Rwanda

Iradukunda Liliane  yatangaje ko amaze kugera mu mashuri yisumbuye igitekerezo cyakomeje gukura muri we, bituma uyu mwaka afata icyemezo cyo guhiganwa,atiSinigeze nibaza ko natunga imodoka ku myaka cumi n’umunani” mu munezero mwinshi anatangaza ko yishimiye cyane intsinzi,anashimira n’abamugiriye icyizere.

Mu magambo ye Iradukunda Liliane ngo yatunguwe cyane no kwegukana i Kamba, kuko ngo mu marushanwa yahasanze abakobwa bashoboye, kubwe ngo yabonaga yaba nk’igisonga cya 19.Avuga ko rero asanga  ari amahirwe yagize, kuko ntacyo yari arushije abandi bakobwa.

Miss Iradukunda Liliane yahise ashyikirizwa imodoka ye
Miss Iradukunda Liliane yahise ashyikirizwa imodoka ye



Iradukunda Liliane  yakomeje avuga ko bimwe mu byamuhesheje amahirwe yo gutsinda harimo n’umushinga yamurikiye akanama nkemurampaka. Liliane ngo agamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Ati: “Abanyamahanga baza mu Rwanda bakibanda kujya gusura za pariki z’inyamaswa, ariko numva nashyira imbaraga ku muco wacu, nko gutegura amaserukiramuco yo kugaragaza imyambarire, imirire, imbyino… ibi nabyo bizarushaho kureshya abasura u Rwanda.”

Iradukunda Liliane atorewe kuba Miss Rwanda 2018
Iradukunda Liliane yatorewe kuba Miss Rwanda 2018

Miss Iradukunda Liliane yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2018,akaba agiye kuri uyu mwanya awusimbuye ho Iradukunda Elsa wari umaze umwaka yambaye iri Kamba.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU