Abantu bakoresha Imoso bari mu bantu batangaje cyane kuri iy’Isi, dore ko badakunze no kuboneka cyane, gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko Gukoresha Imoso ari impano y’akataraboneka Imana yahaye umuntu.

Abantu bakoresha Imoso barihariye cyane
Abantu bakoresha Imoso barihariye cyane

Ku isi yose abantu bakoresha imoso babarirwa muri 12%, Mu myaka yashize abantu bakoresha ukuboko kw’Imoso bakunze gufatwa nabi bazira uko bavutse, Gukoresha uku kuboko kw’ i bumoso byari bifite ubusobanuro bwa gipagani no gukorana na Satani. Mu migenzo myinshi n’imico yo mu bihugu bitandakanye byagiye bicira iteka ku bantu bakoresha ukuboko kw’i bumoso. Gusa kuri ubu abantu bakoresha ukuboko kw’i bumoso babayeho banezerewe kuko Isi ya none ibaha uburenganzira bwo kubaho uko babyifuza.

13 Kanama ni Umunsi wahariye abakoresha Imoso

Ku itariki ya 13 Kanama ni umunsi w’abakoresha imoso. Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakoresha imoso bamwe babona ko ari ubumuga, nyamara siko bimeze kuko benshi mu bakoresha imoso usanga ari abahanga kandi babasha gukoresha imoso ibyo ukuboko cyangwa ukuguru kw’indyo kubasha gukora cyangwa se bakanabikora neza birenze.Uyu munsi watangiye kwizihizwa ku rwego rw’Isi kuva mu mwaka 1976, Impamvu nyamukuru yari ukugaragaza no kurwanya ingorane bene abo bantu bahura nazo.

IMITERERE Y’ABANTU BAKORESHA IMOSO

  1. Gukoresha imoso ntibivuga kwandikisha imoso, ibi bivuze ko imiterere y’umubiri hari igihe iba ifite igice gikora neza kurusha ikindi, bityo ugutwi kw’ibumoso, ukuguru n’ibindi bikaba aribyo bifite ubushobozi kurusha ibindi ku gihande cy’iburyo.

2. Kuva mu myaka yashize isaga miliyoni 1,8 abakoresha imoso ni abahanga cyane kurusha abakoreshaga indyo.

3. Hari ubwo abakoresha imoso bagorwa no gutwara imodoka, gukoresha ibikoresho bimwe na bimwe byakorewe gukoreshwa ku ruhande rw’iburyo, nka Mudasobwa ariko bagenda babimenyera bitewe n’ubwoko bwabyo.

4. Abakoresha imoso, mu gihe bimenyereje no gukoresha indyo, usanga bakoresha ibice byose: imoso n’indyo kandi bakabibasha mu buryo bushimishije.

5. Mu idini y’Abakirisitu n’Abayahudi, ibumoso byasobanuraga ahari icyaha. Ni ukuvuga ahatari Imana, hari shitani n’amadayimoni.

6. Abakoresha imoso ngo banarangwa no gukunda imikino itandukanye, irimo iya Tennis.

7. Abantu bakoresha Imoso bazwiho kugira Ubwoba bw’Ibintu runaka cyane cyane nko kureba Film ziteye ubwoba cyane, zirimo amajwi akura umutima.

8. Abantu bakoresha Imoso bazwiho kugira impano yihariye y’Ubugeni, abambere muba mbere bazwiho ubuhanga bwo gushushanya uzasanga bakoresha Imoso.

9. Abantu bakoresha Imoso ngo bafite ubwonko bwumva ndetse bwakira ibintu vuba vuba, Mu bushakashatsi bwakorewe muri Georgetown University Medical Center mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko ubwonko bw’abantu bakoresha imoso bufite umuvuduko wihariye wo gukurura amajwi no kuyabika vuba na bwangu.

10. Abantu bakoresha Imoso ngo bakunda kunywa agasembuye ugereranyije n’abantu bakoresha Indyo, mu bushakashatsi bwagaragajwe nuwitwa Kevin Denny, yavuze ko ngo abantu benshi bakoresha Imoso usanga bakunda kunywa ku gasembuye.

IBYAMAMARE BIKORESHA IMOSO

Minisitiri James Musoni, Uhuru Kenyatta, George H.W. Bush, Bill Clinton, Barack Obama, Steve Forbes, Felipe Calderon, David Cameron, Fidel Castro, Benjamin Netanyahu, Ehud Olmert, Angelina Jolie, Oprah Winfrey, Eminem, Lionel Messi, Franck Ribery, Justin Bieber, 50 Cent, Phil Collins, Lady Gaga, Charlie Chaplin wakinnye filimi zisetsa, Morgan Freeman, Scarlett Johansson, Julia Roberts, Bruce Willis, Jean-Paul Dubois umwanditsi w’Umufaransa.

Lionel Messi ufite izina rikomeye muri Ruhago nawe akoresha Imoso
Lionel Messi ufite izina rikomeye muri Ruhago nawe akoresha Imoso

Prof. Sezibera Vincent yavuze impamvu ituma umuntu akoresha imoso

Prof. Sezibera Vincent, waminuje mu bijyanye n’imyitwarire ya muntu (Psychologist), akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yaganiriye na KT Radio avuga ko gukoresha imoso bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ibijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu ndetse n’ibijyanye n’uburyo bw’uko umuntu yitwara muri sosiyete.

Ku bijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu ngo ubwonko bw’umuntu bufite ibice bibiri icy’iburyo n’icy’ibumoso. Ibyo bice byombi bifite ukuntu bikorana mu gushyira ku murongo ibikorwa cyangwa imyitwarire y’umuntu.

Igikorwa gikozwe n’ukuboko kw’ibumoso, ubutumwa bwo gukoresha uko kuboko buba bwaturutse mu gice cy’iburyo cy’ubwoko, nk’uko igikozwe n’ukuboko kw’iburyo kiba cyaturutse mu gice cy’ubwonko cy’ibumoso.

Iyo havutse ikibazo muri uko gushyira ku murongo imyitwarire y’umuntu, ushobora gusanga umuntu akoresha akaboko kamwe (igice kimwe cy’ubwonko) ntashobore kuba yakoresha imoso n’indyo ahubwo agakoresha gusa imoso gusa; nkuko Prof. Sezibera abitangaza.

Yongera ho ko ku bijyanye n’uburyo umuntu yitwara mu muryango, gukoresha imoso bishobora guterwa no kwigana. Umwana ashobora gutangira yigana bagenzi be cyangwa abandi bantu bakoresha imoso nyuma ukazasanga ntabwo ashoboye kubivamo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU