New York ni umwe mu mijyi ikomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ukaba ugiye ufite ibintu byihariye ugereranyije nindi mijyi yo muri America.

Cyirazira cyikaziririzwa kuvuza amahoni utwaye imodoka mu mujyi wa New York
Cyirazira cyikaziririzwa kuvuza amahoni utwaye imodoka mu mujyi wa New York

Umurwa wayo uzwi nka Manhattan ukaba ari nawo utuwemo n’abaturage benshi cyane kurusha utundi duce.

Muri iyi nkuru twabateguriye bimwe mu bintu mu biteye amatsiko wamenya ku mujyi wa New York

1. Cyirazira cyikaziririzwa kuvuza amahoni utwaye imodoka muri uyu mujyi, keretse iyo ari Imodoka ndakumirwa.

2. Uyu mujyi niwo ufite ububiko bwa Zahabu nyinshi ku Isi. Bimenyerewe ko abaherwe bakunda kubika amafaranga yabo mu bintu by’agaciro, Banki yo muri New York ibitse Zahabu zifite agaciro ka Miliyari 90 z’ama Dorali.

3. Umujyi utuwe n’abantu barenga Miliyoni umunani, Igitangaje nuko umubare mwinshi w’abahatuye ari abashinwa.

4. Umuntu 1 muri 21 baba muri uyu mujyi usanga ari Umuherwe uhambaye (Millionaire).

5. New York niwo mujyi wa mbere uca agahigo ko kuvugirwamo indimi nyinshi kurusha indi mijyi yose yo ku Isi, kuko havugirwa indimi zirenga 800.

6. Umubare w’abantu benshi bitaba Imana muri uyu mujyi baba bazize kwiyahura, bitandukanye nindi mijyi aho usanga abantu bishwe.

7. Ufite Amasomero menshi abitse ibitabo birenga miliyoni 50, ibi bikaba biyigira umujyi wa Gatatu ku Isi ufite amasomero menshi cyane kurusha indi.

8. Muw’I 1789, New York yagizwe umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

New York afite ahantu ho kwidagadurira heza
Ni umujyi ufite ahantu ho kwidagadurira heza
Abantu benshi batuye I New York ni abashinwa
Abantu benshi bahatuye ni abashinwa
Umuntu 1 muri 21 baba mu mujyi wa New York usanga ari Umuherwe uhambaye(Millionaire)
Umuntu 1 muri 21 baba muri uyu mujyi usanga ari Umuherwe uhambaye (Millionaire)



Mu mujyi wa New York, havugirwa indimi zirenga 800
Muri uyu mujyi havugirwa indimi zirenga 800
abantu benshi bitaba Imana mu mujyi wa New York baba bazize kwiyahura
Abantu benshi bitaba Imana muri uyu mujyi baba bazize kwiyahura

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU