Itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Manzi James(Humble Jizzo) na Nshimiyimana Muhamed(Nizzo) rikomeje gutera benshi urujijo nyuma yo kumara igihe kitari gito risa nkiryaburiwe irengero mu muziki.

Nshimiyimana Muhamed na Manzi James nibo bagize Urban Boyz
Nshimiyimana Muhamed na Manzi James nibo bagize Urban Boyz

Mu minsi ishize nibwo iri tsinda ryacitsemo kabiri, Niyibikora Safi abasezera ku mugaragaro atangira gukora umuziki ku giti cye, abasigaye nabo(Humble na Nizzo) bashimangira ko bagiye gukora umuziki ari babiri.

Kuva batangira gukora umuziki ari babiri, bashyize hanze indirimbo imwe yitwa "Mpfumbata"
Kuva batangira gukora umuziki ari babiri, bashyize hanze indirimbo imwe yitwa “Mpfumbata”
Safi Madiba ahagaze bwuma mu muziki
Safi Madiba ahagaze bwuma mu muziki

Kuva batandukana, bamaze gushyira hanze indirimbo imwe yitwa “Mpfumbata” mu gihe mugenzi wabo Safi amaze gukora indirimbo zirenga eshatu(3).

HUMBLE JIZZO ASHOBORA KUTAGARUKA MU RWANDA

Ahagana mu kwezi k’Ukuboza nibwo Humble G yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’AMerika(I Washington) aherekeje umukunzi we kugira ngo yibarukireyo ndetse baniyereke imiryango, Icyo gihe Humble yabwiye itangazamakuru ko nibamara kwibaruka azahita agaruka kugira ngo asohoze inshingano z’akazi ke k’umuziki.

Humble Jizzo yerekeje muri USA mu kwezi k'Ukuboza
Humble Jizzo yerekeje muri USA mu kwezi k’Ukuboza
Humble yasize abwiye Nizzo ko agomba guha abanyarwanda ibihangano by'itsinda
Humble yasize abwiye Nizzo ko agomba guha abanyarwanda ibihangano by’itsinda

Nyuma yo kwibaruka, Hari amakuru ashimangira ko Humble Jizzo ashobora kwigumira muri Amerika, akabana n’umuryango we ndetse akanakorayo indi mirimo itari umuziki, Ibi bikaba byatuma Itsinda rya Urban Boyz rihita riba amateka mu muziki w’u Rwanda.

Biragoye cyane kuba Humble Jizzo yasiga umwana n’umugore kugira ngo agaruke mu Rwanda gukora umuziki, Nibiba ngombwa ko agarukana n’umuryango we bizamutwara amezi agera kuri atandatu(6) kubera ko nta mwana w’uruhinja utarageza amezi atandatu wemerewe kujya mu ndege ngo akore urugendo rwa kure rwakwambukiranya America n’Africa.

Humble Jizzo ntazasiga imfura ye ngo aje kureba Nizzo bongere bakorane umuziki
Humble Jizzo ntazasiga imfura ye ngo aje kureba Nizzo bongere bakorane umuziki
Nibiba ngombwa ko Humble azana n'umuryango we, bizamutwara amezi arenga atandatu kuko nta mwana w'uruhinja utaragira amezi atandatu wemerewe kujya mu ndege
Nibiba ngombwa ko Humble azana n’umuryango we, bizamutwara amezi arenga atandatu kuko nta mwana w’uruhinja utaragira amezi atandatu wemerewe kujya mu ndege

NIZZO NTASHOBORA GUKOMEZA ITSINDA RYA URBAN BOYZ ARI UMWE

Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo Kaboss ntashobora kuzakomezanya itsinda rya Urban Boyz ari umwe, ndetse icyo gihe ntago ryaba ricyitwa Urban Boyz (Kuko Nta tsinda ry’umuntu umwe rihabo).

Nizzo akunda kuvuga ko ngo Urban Boyz ntaho izajya, gusa Ibikorwa byabo birimo gutuma bibagirana mu mitwe y’abanyarwanda kuko biri hafi ya Ntabyo.

Igishimangira ko Nizzo adashobora kuyobora itsinda ari wenyine ni uko ubwo Humble Jizzo yajyaga muri USA, yamusigiye inshingano zo kuzashyira hanze bimwe mu bihangano byabo kugira ngo abakunzi ba Urban Boyz batazicwa n’irungu, gusa ntabyo yakoze kuko kuva Humble yagenda nta ndirimbo ya Urban Boyz irajya hanze, ahubwo uyu musore yari yarigiriye I Dubai kurya ubuzima n’abakobwa b’abazungukazi, bikaba binavugwa ko yaba yari yaragiye guhura n’umukunzi we witwa Solange.

Nizzo yari yarasigiwe inshingano zo kwamamaza ibikorwa bya Urban Boyz gusa ntabyo yakoze
Nizzo yari yarasigiwe inshingano zo kwamamaza ibikorwa bya Urban Boyz gusa ntabyo yakoze
Nizzo yahise yigira i Dubai kuryoshya n'abazungukazi
Nizzo yahise yigira i Dubai kuryoshya n’abazungukazi

Uyu mukunzi wa Nizzo ubusanzwe aba mu busuwisi, Hari amakuru ashimangira ko ashobora kuzahita ajyana Nizzo muri iki gihugu bakabana nk’umugore n’umugabo.

Biravugwa ko Nizzo yari yaragiye i Dubai guhura na Solange
Biravugwa ko Nizzo yari yaragiye i Dubai guhura na Solange
Solange ngo ashobora kujyana Nizzo mu busuwisi bakabana nk'umugabo n'umugore
Solange ngo ashobora kujyana Nizzo mu busuwisi bakabana nk’umugabo n’umugore

TOUCHRWANDA YAGANIRIYE N’ABAFANA BAGIRA ICYO BAVUGA KURI URBAN BOYZ

Mu kiganiro umunyamakuru wa Touchrwanda yagiranye na bamwe mu bakunzi b’umuziki cyane cyane abafana ba Urban Boyz batubwiye ko babona iri tsinda ryarangiye burundu, abandi bavuga ko ngo Rizakomeza gukora rihagarariwe na Nizzo, gusa umubare mwinshi wahaga amahirwe Safi Madiba wafashwe umwanzuro wo kurivamo hariki kare.

Abafana ba Urban Boyz barashimangira ko iri tsinda rigiye kuba amateka
Abafana ba Urban Boyz barashimangira ko iri tsinda rigiye kuba amateka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU