Ibyamamare bitandukanye byifatanyije n’abanyarwanda batandukanye kwizihiza umunsi w’abari n’abategarugori mu karere ka Rulindo mu murenge wa Ntarabana akagari ka Rusasa aho abaturage bishimanye nibyo byamamare ndetse banahabwa ubutumwa butandukanye.

Ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2017 Shimwa Guelda,umuhanzikazi Queen Cha,umuhanzi MCY Amandah ndetse n’umuhanzikazi Oda Paccy aho bose mu butumwa batanze bibanze ku ruhare rw’umwari n’umutegarugori mu iterambere ry’igihugu.

Mu butumwa Igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2017 Shimwa Guelda yagejeje ku bitabiriye ibyo birori akaba yarashishikarije abari n’abategarugori kugira uruhare mu iterambere ndetse anabibutsa ko abari n’abategarugori ari imbaraga z’igihugu.

Umuhanzikazi Queen Cha ndetse n’igisonga cya nyampinga w’u Rwanda 2017 Shimwa Guelda mbere yuko bajya kwishimana n’abaturage bo muri uyu murenge bakaba barabanje gusura ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Kiyanza bashishikariza abanyeshuri baho gukunda ishuri ndetse no gukunda umurimo ndetse bakaba barabwiye abanyeshuri b’abakobwa bo muri icyo kigo ko bagomba kwiga bashyizeho umwete kuko aribo Rwanda rw’ejo hazaza.

Mbere yo kujya gutararamira abaturage Queen Cha yabanje gusura ikigo cya Kiyanza ndetse aranabataramira

Oda Paccy nawe ubwo yataramiraga abaturage bo muri uyu murenge akaba yarashishikarije abari n’abategarugori gukora cyane bakiteza imbere ndetse no kwikuramo ko hari imirimo yagenewe abagore ndetse nindi yagenewe abagabo ahubwo ko byose bagomba kumva ko babikora kuko mubari nabo bifitemo imbaraga.

Ibyamamare bitandukanye byifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Ntarabana

Igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2017 Shimwa Guelda yagize ubutumwa agenera abanyeshuri bo mu kigo cya Kiyanza
Queen Cha yashimishije abanyeshuri abaririmbira
MCY Amandah yashimishije abanyeshuri bo mukigo cya Kiyanza

Ibyamamare bitandukanye byifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Ntarabana

Queen Cha yashimishije abaturage bo mu murenge wa Ntarabana

Ibyamamare bitandukanye byifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Ntarabana

akanyamuneza kari kose ku baturage bo mu murenge wa Ntarabana
Oda Paccy yishimiwe bikomeye n’abaturage bo muri uyu murenge

Ibyamamare bitandukanye byifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Ntarabana

akanyamuneza kari kose ku baturage bo mu murenge wa Ntarabana
Oda Paccy yishimiwe bikomeye n’abaturage bo muri uyu murenge
Oda Paccy yafashe umwanya abyinana n’abaturage bo mu murenge wa Ntarabana
Byari ibyishimo bikomeye abari n’abategarugori bizihiza umunsi wabo na Oda Paccy

Ibyamamare bitandukanye byifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Ntarabana

Ibyamamare bitandukanye byifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Ntarabana

Ibyamamare bitandukanye byifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Ntarabana

Ibyamamare bitandukanye byifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Ntarabana

Ibyamamare bitandukanye byifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Ntarabana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU