Taliki 24 Gashyantare 2018 nibwo Miss Liliane Iradukunda w’imyaka 18 y’amavuko yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu bwiza n’ubuhanga.yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki beleno ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’URwanda.

Ibyo utari uzi ku buzima bwa Miss Liliane Iradukunda

IRADUKUNDA Liliane yari ahagarariye intara y’iburengerazuba, mu bakobwa bahabwaga amahiwe yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’URwanda 2018, iri zina ntiryazaga hafi no mu bavuzweho cyane kuko amazina nka Umunyana Shanitah  yahanuriwe na Bishop Rugagi ko azaba Miss ndetse na Umutoniwase Anastasie ( wamenyekanye kubera gutega moto) nibo bari Bihariye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Liliane Iradukunda azajya ahembwa umushahara w’amafaranga ibihumbi Magana inani (800,000 RwF) buri kwezi, bivuze ko ku mwaka azahabwa miliyoni icyenda n’ibihumbi Magana atandatu (9,600,000 RwF), azahabwa ibindi bihembo birimo imyambaro igezweho, gukorwerwa imisatsi buri kwezi, kogerezwa imodoka, gutemberezwa mu Budage n’ahandi.

Miss Iradukunda Liliane ni muntu ki?

Liliane yinjiye mu mubare w'ibyamamare mu Rwanda
Liliane yinjiye mu mubare w’ibyamamare mu Rwanda

Ni umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, areshya na 1.70 cm, agapima ibiro 57, ni mwene Ndoli Paul na Uwimana Chantal, ni umwana wa karindwi mu bana umunani, umuryango wabo ugizwe n’abakobwa batatu n’abahungu batanu. Umuryango we batuye mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, akagari ka kiyovu, umudugudu wa cercle sportifs, hepfo y’ihuriro ry’umuhanda umwe ujya Gikondo SEEGEM undi uzamuka ruguru Nyamirambo.

Urugendo rw’imyigire ye yize amashuri abanza mu kigo cya Good Foundation akomereza muri kimironko ya mbere,yize amashuri yisumbuye kuri Lycee de Kicukiro APADE mu ishami ry’ubukerarugenda ari nabyo yifuza gukomeza muri kaminuza, yakundaga isomo ry’ubukerarugendo ari nawo mushinga yashyize imbere nka Nyampnga w’URwanda.

Abana n’abantu ate?

Miss Iradukunda Liliane afite imiterere ihebuje
Miss Iradukunda Liliane afite imiterere ihebuje



Iyo umubajije uwo ari we asubiza ati: ndi umukobwa w’imyaka 18, urangije amashuri y’isumbuye, ndi umukobwa w’inkumi ariko ukubagana, nsabana cyane. N’ubu nubwo nabaye Nyampinga ntabwo bizavanaho ko ndi umuntu nk’abandi, nzakomeza mbane na bose, nzasenga nk’uko bisanwe kandi nce bugufi. Nkunda kubaho ubuzima busanzwe, kwishyira hejuru simbikunda” .

Uyu mukobwa ukunda kuvuga abivangamo no gutebya ,ni umukirisitu ukomeye muri Zion Temple ku kicukiro ari naho asengera. Muri Bibiliya afashwa cyane na zaburi igice cya 23 ku murongo wambere wagira hati “ Uwiteka niwe mwungere wanjye” nta muhungu bafitanye ubucuti budasanzwe, yagize ati “ nta mukunzi ngira, ntawe mfite kuri ubu, ntabwo nzi ngo azaza ryari ariko nta mukunzi mfite kugeza ubu” Miss Iradukunda Liliane afite umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bunshingiye ku muco.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU