Iby’utamenye bitangaje mu byaranze ubuzima bwa Diamond Platnumz ataramenyekana, harimo no kuba yarakoraga akazi gaciriritse kugira ngo abone amafaranga yo gukora indirimbo ye bwa mbere nkuko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Classic FM.

Ibyaranze ubuzima bwa Diamond Platnumz ataramenyekana
Mbere yuko Diamond aba uwo ariwe ubu yabanje guca mu buzima bugoye

Diamond yatangaje ko amafaranga yo gukora indirimbo ye ya mbere yayavanye mu nshuti zezari zakusanyije gusa ngo iyo ndirimbo ntiyamenyekanye cyane ko yayikoze ari nko kwikinira. Indirimbo ya kabiri uyu muhanzi ngo yakoze, yabanje gutwara umukufi wa zahabu wa mama we kugira ngo abone amafaranga yo kwishura, ngo uwo mukufi bamuhaye ibihumbi mirongo itandatu by’amashiringi ya Tanzaniya.

Ibyaranze ubuzima bwa Diamond Platnumz ataramenyekana
Yagurishije umukufi wa nyina

Nubwo yaje kubeshya nyina ko bawumwibye, iyo ndirimbo ngo ntiyigeze imenyekana. Yavuze ko kandi yabonye umutera nkunga ariko ahita agenda batamaranye kabiri. Yabaye gafotozi mbere yuko ajya gukora mu ruganda rukora impapuro z’isuku gusa nabyo abivamo dore ko ngo bamuhembaga make.

Ibyaranze ubuzima bwa Diamond Platnumz ataramenyekana
Diamond ari muri studio za classic FM

Diamond yatinyaga ko nyina yamwita umunebwe niko gutangi gucuruza imyenda bya caguwa mu iduka ry’inshuti ye. Yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse ubwo umuhanzi witwa Bob Junior yamuhaye amahirwe yo gukora indirimbo no kwandika ahita ahimba indirimbo ijyanye n’ubuzima yzri ari kunyuramo aho Umukobwa w’inshuti ye yari yamuteye indobo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU