Umuhanzi Niyibikora Safi ukunda kwiyita Madiba yagize icyo avuga ku kujya muri Canada ajyanye n’umufasha we Niyonizera Judith, ndetse agira nicyo abwira abanyarwanda bajya mu mahanga bagaherayo.

Safi n’umuririmbyi wahoze mu itsinda rya Urban Boyz aza kurivamo atangira gukora Muzika ku giti cye, kuri ubu akaba amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo nka Kimwe Kimwe, My Hero, Got It yakoranye na Meddy n’izindi nyinshi.

Safi yatangiye gukora umuziki ku giti cye
Safi yatangiye gukora umuziki ku giti cye

Tariki ya 01 Ukwakira 2017 nibwo Safi Madiba yasezeranye mu mategeko ndetse atanga Inkwano mu muryango wa Niyonizera Judith, icyo gihe abantu benshi bahamyaga ko nyuma y’ibi birori, Safi n’umukunzi we bazahita berekeza muri Canada dore ko Judith ariho yari asanzwe atuye.

Ibi ariko ntago ariko byagenze kuko Judith Niyonizera niwe wasubiye muri Canada asiga umugabo we Safi mu Rwanda, hashize amezi make agaruka I Kigali ndetse kugeza magingo aya niho akiri kubarizwa.

Umugore wa Safi Madiba, Judith Niyonizera
Umugore wa Safi Madiba, Judith Niyonizera kuri ubu ari i Kigali

Safi Madiba nawe yagize icyo avuga ku kujya muri Canada kwibanirayo na Judith, ndetse agira nicyo abwira abanyarwanda bajya mu mahanga bagaherayo.

Safi yagize ati “Ntago nava mu Rwanda ngo njye gutura ahandi, Nkunda Igihugu cyanjye kandi niho iwacu, Canada hari igihe najyayo nkamarayo nk’ibyumweru bibiri cyangwa Ukwezi nkigayo ibintu bike ariko nkahita ngaruka.”

Safi Madiba yavuze ko kujya hanze ugaherayo ari ubugwari
Safi Madiba yavuze ko kujya hanze ugaherayo ari ubugwari
Niyibikora Safi ati ntago najya kuba hanze
Niyibikora Safi ati ntago najya kuba hanze

Safi yakomeje agira ati “Minisitiri Uwacu Julienne yigeze kuvuga ko umuntu ujya mu mahanga agaherayo aba abaye ikigwari, njyewe rero ntago nshaka kuzaba ikigwari.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU