Miss Rwanda Iradukunda amaze iminsi 10 abaye Nyampinga w’u Rwanda 2018, kuri ubu igishunyo cye yakorewe n’umuhanga mu by’ubugeni gikomeje guca ibintu.

Miss Iradukunda Liliane yagararijwe na benshi urukundo nyuma y’uko yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ahanini bakaba bemeza ko yarihawe arikwiye ari nayo mpamvu yigaruririye imitima ya benshi.

Igishushanyo cya Miss Rwanda Iradukunda gikomeje gutangaza ukibonye wese

Mu kumwereka ko bamwishimiye rero, abantu benshi bakaba baragiye babigaragaza mu buryo butandukanye haba mu nyandiko n’ibindi, harimo n’uwamushushanyije mu buryo bw’ubuhanga cyane. Miss Iradukunda ashyira iki gishushanyo kuri Instagram ye akaba yashimiye abahanzi bose bo mu Rwanda muri rusange.

Igishushanyo cya Miss Rwanda Iradukunda gikomeje gutangaza ukibonye wese

Iki ni cyo gishushanyo cyakozwe n’umunyabugeni kigaragaraho Miss Iradukuna yambaye ikamba

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU