Miss Kayibanda Mutesi Aurore yambitswe impeta (udushya n’udukoryo twaranze icyumweru gishize)

Miss Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2012 yambitswe impeta n’umusore witwa Egide Fox bamaze igihe bakundana mu buryo bweruye.

Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta n'umukunzi we Egide

Miss Aurore yabaye nkuguye mu kantu

Davido yakoze igitaramo cy’amateka I Kigali

David Adedeji Adeleke w’imyaka 25 yakoze igitaramo cya mbere mu bigize “30 Billion Africa Tour 2018,” cyabereye mu Mujyi wa Kigali mu gicuku cyo kuwa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018, i Remera mu marembo ya Stade Amahoro.

Davido yamanutse ku ngazi buhoro buhoro kugira ngo atongera kugwa

Jay Polly yerekanywe nuyu muhanzi nk'umuhanzi wambere w'umunyarwanda yemera

Jay Polly yerekanywe nuyu muhanzi nk'umuhanzi wambere w'umunyarwanda yemera

Jay Polly yerekanywe nuyu muhanzi nk'umuhanzi wambere w'umunyarwanda yemera

Davido yasuye Ishuri ry’umuziki I Muhanga, abaha 5000$

Davido yerekeje mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga gusura abana biga mu ishuri rya muzika, akaba yaranabemereye inkunga y’amadolari ya Amerika angana n’ibihumbi bitanu(5000$).

Yasuye ishuri ry’ abana biga ibijyanye na muzika ku Nyundo.

Yasuye ishuri ry’ abana biga ibijyanye na muzika ku Nyundo.

Davido yasuye ishuri ry’ abana biga ibijyanye na muzika ku Nyundo.

Shaddy Boo yongeye guteza impagarara kubw’imyambarire ye

Umunyagikundiro akaba n’umunyabirori Mbabazi Shadia uzwi ku Izina rya Shaddy Boo yacumuje abatagira ingano ku bw’imyambarire ye idasanzwe yatumye abagabo bamurangarira mu buryo bukomeye.

Shaddy boo ubusanzwe yitwa Mbabazi Shadia

Shaddy Boo yarangaje abagabo benshi

Shaddy yari aherekejwe n'abakobwa b'abanyabirori

Bruce Melody yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu Tariki ya 02 Werurwe 2018, Bruce Melody yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26, bikaba byitabiriwe na bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Umwana wa Bruce Melody niwe wa mbere wamwifurije isabukuru amukatira Gateaux

Icyo kunywa cyari gihari kubwinshi

Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bitabiriye isabukuru ya Bruce M.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU