Ikipe ya Rayon Sport yamenyeshejwe ko itazakoresha ikibuga cya Sitade Amahoro mugihe izaba yakiriye ikipe ya Club Desportivo Costa do sol yo muri Mozambic ku i Tariki ya 06 Mata 2018 kuwa gatandatu i sacyenda n’igice.

Ikipe ya Rayon Sport izakinira umukino wayo na Club Desportivo Costa kuri Regional

Rayon Sport izakina na Club Desportivo Costa do sol yo muri Mozambique mu mikino y’igikompe cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘Total CAF Confederation Cup 2018’.

Impamvu ikipe ya Rayon sport itazakinira ku kibuga cya Stade Amahoro ni ukubera ko Stade yagombaga gukinirwaho uyu mukiko itazaboneka muri kiriya gihe kubera izaba irigutegurwamo imyiteguro y’icyunamo.

Ikipe ya Rayon Sport izakinira umukino wayo na Club Desportivo Costa kuri Regional

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwari bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, buyisaba ko uyu mukino uzaba tariki ya 06 Mata, wakinirwa kuri Stade Amahoro ku i saa kumi n’ebyiri.

Ikipe ya Rayon Sport izakinira umukino wayo na Club Desportivo Costa kuri Regional

Mu ibaruwa isubiza iyi yanditswe tariki ya 22 Werurwe, FERWAFA yamenyesheje ikipe ya Rayon Sports ko ubu busabe bwayo budashoboka kuko kuri iriya tariki, Stade Amahoro itazaboneka kubera imyiteguro y’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yekorewe Abatutsi mu 1994.

FERWAFA isaba ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports gutanga ikindi kibuga iyi kipe izakiniraho uriya mukino n’amasaha y’umukino kugira ngo bimenyeshwe ubuyobozi bwa CAF na Club Desportivo Costa do sol.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU