Ikipe ya RRA (Rwanda Revenue Authority) Volleyball Club Women yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino nyafurika ihuza amakipe y’abaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afrika.

Ikipe ya RRA y'abakobwa

Ikipe y’abakoba ya Rwanda Revenue Authority ya vollyeball yatangiye umwiherero Kuri iki cyumweru ifite abakinnyi 12 bari kwitegura imikino nyafurika izabera mu gihugu cya  Misiri guhera tariki 6-15 Werurwe 2018.

Iyi kipe iri kuba muri Hilltop Hotel imbere ya Stade Amahoro i Remera, aho iri gukorera imyitozo kabiri ku munsi muri Petit Stade.

Jean De Dieu Masumubuko Umutoza wungirije, yatangaje ko ikipe imeze neza ntakibazo ifite mbere yo kwerekeza i Cairo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018.

Yagize ati: “Twatangiye imyitozo ikomeye kuri Petit stade aho nizera ko ino mikino izajya kugera duhagaze neza”.

Tubibutse ko ikipe ya Rwanda Revenue yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Volleyball mu bagore umwaka wa 2017, ndetse nandi marushanwa atandukanye arimo KAVC Memorial tournament, Kayumba Memorial tournament, Rutsindura Memorial ndetse iza gutsindwa na APR ku mukino wanyuma wa Genocide Memorial tournament.

Ikipe ya RRA (Rwanda Revenue Authority) yashinzwe mu mwaka wa 2008, imaze kwegukana ibikombe birindwi bya shampiyona harimo bitandatu biheruka.

Rwanda Revenue ntabwo yari yitabiriye amarushanwa nk’aya umwaka ushize kubera ikibazo cy’amikoro, gusa uyu mwaka bakaba bashaka kuzitwara neza, aho bazaba bahatana n’amakipe nka Ahly Cyari yegukanye irushwna riheruka ryabereye mu gihugu cya Tunisia itsinze Etoile du Sahel seti 3-1.

Dore urutonde rw’abakinnyi b’ Ikipe ya RRA bari mu mwiherero:
  • Theodosia Nyirimana
  • Adillah Niyonkuru
  • Efrance Nyimukesha
  • Ernestine Akimananizanye
  • Charlotte Ndayisenga
  • Oliva Mutamba
  • Hope Musaniwabo
  • Beatrice Uwamahoro
  • Regina Izabayo
  • Seraphine Mukantambara
  • Judith Hakizimana
  • Marie Paul Umutesi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU