Umuririmbyi ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’injyana ya RnB, Imfura The Son yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze iyitwa “Nahitansara” yasohokanye n’amashusho yayo.

The Son yashyize hanze amashusho y'indirimbo yitwa "Nahitansara"
The Son yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa “Nahitansara”

The Son ni umwe mu bahanzi barimo kugenda bagura ibikorwa by’umuziki, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Umutima, She Is My Love, Mon Oasis n’izindi nyinshi zagiye zamamara hirya no hino mu Rwanda.

Uyu musore uhamya ko agiye kwerekana itandukaniro mu muziki, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa “Nahitansara” aba abwira umukobwa ko namwanga azasara.

Aganira n’umunyamakuru wa Touchrwanda, The Son yavuze ko iyi ndirimbo umuntu wese ufite umukunzi ashobora kuyifashisha mu rwego rwo kwerekana Urukundo rwihariye, cyangwa se kurushaho kubaka urwo bagezeho.

Imfura The Son n'umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri RnB
Imfura The Son n’umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri RnB
Aya mashusho yakozwe na Producer Jado X
Aya mashusho yakozwe na Producer Jado X

Amashusho y’iyi ndirimbo yiganjemo ibikoresho bya Made in Rwanda nk’ibitenge, ndetse akaba anagaragaramo imodoka zigezweho muri iyi minsi zo mu bwoko bwa Celica.

KANDA HANO UREBE NAHITANSARA YA THE SON

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU