Abahanzi babarizwa muri The Mane Music Label bakomeje gukora imyitozo ikomeye mu rwego rwo kwitegura igitaramo gikomeye batumiyemo umuhanzi ukunzwe muri Tanzania, Harmonize.

Safi Madiba, Marina, Queen Cha na Riderman bari mu bahanzi bazatarama muri iki gitaramo, ndetse imyitozo y’uburyo bazakora Live bayigeze kure hamwe na Band izabacurangira.

Imyiteguro y’igitaramo cyatumiwemo Harmonize irarimbanyije
Abahanzi barimo gukora imyitozo ikakaye
Imyiteguro y’igitaramo cyatumiwemo Harmonize irarimbanyije
Band izabacurangira
Imyiteguro y’igitaramo cyatumiwemo Harmonize irarimbanyije
Marina na Safi bazerekanwa nk’abahanzi bo muri The Mane muri ibi bitaramo

Intego nyamukuru y’iki gitaramo batumiyemo Harmonize ni ukumurika abahanzi babarizwa muri The Mane Music label aribo Safi Madiba na Marina ndetse no kurushaho kwagura ibikorwa by’iyi Label ihagarariwe na Mupenda Ramadhan(Bad Rama).

Iki gitaramo gikomeye kizahera mu mujyi wa Musanze tariki ya 23 Werurwe muri stade Ubworoherane, kuya 24 Werurwe bakorere mu mujyi wa Kigali mu ihema rya Camp Kigali.

Kwinjira muri iki gitaramo n’amafaranga ibihumbi 5000 frw ahasanzwe, muri VIP n’amafaranga ibihumbi 10,000 frw, Uzagura Itike ku munsi nyirizina w’igitaramo azishyura ibihumbi 15,0000.

Imyiteguro y’igitaramo cyatumiwemo Harmonize irarimbanyije
Umuhanzikazi Queen Cha
Imyiteguro y’igitaramo cyatumiwemo Harmonize irarimbanyije
Safi Madiba ni umwe mu bahanzi babarizwa muri The Mane
Imyiteguro y’igitaramo cyatumiwemo Harmonize irarimbanyije
Safi na Riderman baririmbana indirimbo bakoranye itarajya hanze
Imyiteguro y’igitaramo cyatumiwemo Harmonize irarimbanyije
Marina na Safi bazerekanwa nk’abahanzi bo muri The Mane muri ibi bitaramo
Imyiteguro y’igitaramo cyatumiwemo Harmonize irarimbanyije
Marina arimo kwitozanya n’abandi bakobwa bazamufasha

Imyiteguro y’igitaramo cyatumiwemo Harmonize irarimbanyije

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU