Umuhanzi nyarwanda Social Mula yagize ibyago yapfushije umubyeyi umubyara ‘Munyaneza Claudien’ watabarutse azira indwara y’umwijima. Uyu musaza akaba yatabarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 06/03/2018, akaba yaguye mu bitaro bya gisilikare i Kanombe.

Social Mula yapfushije umubyeyi umubyara

Amakuru agera ku kinyamakuru cya Touchrwanda, avuga ko hari hashize iminsi arwariye mu rugo iwe ku Rwesero, mu karere ka Gicumbi, akaba yari asanzwe aza kwivuza i Kanombe kuri gahunda y’abaganga akongera agasubira iwe mu rugo.Kuri uyu wa mbere nibwo yari yaje kuri gahunda ya muganda ‘Rendez-vous’ ahageze bamutegeka kujya mu bitaro, yirirwamo ariko bigeze mu masaha ya saa yine z’ijoro abaganga batangaza ko yashizemo umwuka.

Social Mula yapfushije umubyeyi umubyara

Mu butumwa Social Mula yanyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kubura umubyeyi we wamwitayeho kuva akivuka ndetse anamwifuriza kuruhukira mu mahoro. Munyaneza Claudien yashakanye na Mukabandora Illuminée, babyarana abana batatu, Social Mula akaba ariwe muhererezi mu bana bavutse muri uyu muryango.

Social Mula yapfushije umubyeyi umubyara

 Papa wa Social Mula yarageze muzabukuru

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU