Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 10 Werurwe, Umuraperi w’umunyagikundiro ukomeye cyane mu Rwanda, Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman wizihiza isabukuru y’imyaka 31 ishize abonye izuba.

Inshamake ku buzima bw’umuraperi Riderman wizihiza isabukuru y’imyaka 31
Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yujuje imyaka 31 ishize abonye izuba

Riderman wizihiza isabukuru y’amavuko n’umugabo wubatse urugo, akaba abana n’umugore we Miss Agasaro Nadia ndetse bamaze kubyarana umwana umwe witwa Eltad (Iri zina risobanura uw’Imana yishimira cyane).

Riderman niwe muhanzi wegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 3, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo zirimo Inyuguti ya R, Amateka, Biragaragara, Bombori Bombori, Igitangaza, Inzozi mbi zabo, Nakoze iki, Amatopito, Cugusa, Igitendo, Nkwiye Igihano, Kadage   n’izindi nyinshi.

INSHAMAKE KU BUZIMA BW’UMURAPERI RIDERMAN

Emery GATSINZI(Riderman) yavutse Tariki ya 10 Werurwe mu mwaka w’I 1987 i Bujumbura mu Burundi, ni mwene Etienne RUKWAVU na Peruth KANTETERE . ni imfura mu muryango w’abana  batanu, yavukiye mu muryango wa gikirisitu ndetse Nyina na mushiki we bakaba bari abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire St Andre, aho yakuye impamyabumenyi muri Sciences humaines. Amashuri ya kaminuza yayakomereje muri Universite Libre de Kigali mu bijyanye n’ubukungu n’icunga mutungo kugeza 2008, aho yerekeje Rwanda Tourism University College mu ishami ry’ubukerarugendo n’icunga mutungo ariko naho ntiyaharangiriza.

Kwinjira mu muziki ahanini yabitewe n’uburyohe bw’igitaramo cya Lucky Dube cyari cyabereye muri  sitade Amahoro n’uko yinjira mu itsinda UTP ryari riyobowe na Neg G The General ahagana muri 2006.

Nyuma yaho yaje gushinga  itsinda ry’abacuranzi (Band) ryitwa Soldier hamwe n’abandi basore babiri, mbere y’uko atangira gukora  ku giti cye.



Riderman wiyise "Igisumizi" arakunzwe cyane mu Rwanda
Riderman wiyise “Igisumizi” arakunzwe cyane mu Rwanda

Tariki 28 Ukuboza 2009 Nibwo Riderman yasohoye umuzingo w’indirimbo (Alubumu) ye ya mbere, ngo akiri umwana muto, Igisumuzi ngo yakundaga abahanzi nka Jean Christophe MATATA, Benjamin RUTABANA ndetse na KIDUMU.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU