Diamond muri iyiminsi ntiwatinya kuvuga ko ariwe cyamamare mu muziki muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba umaze gukundana n’abagore bafite uburanga buhebuje benshi ababeshya urukundo bityo kubera kutamarana nabo kabiri bigatuma abenshi bamwita umushurashuzi.

Irebere uburanga buhebuje bw'abagore 10 bavuzweho gukundana na Diamond Platnumz

  1. Rehema Fabian

Uyu niwe mugore wa mbere Diamond yakundanye nawe mu buzima bwe,uyu mugore wigeze gutorerwa kuba umugore mwiza mu rurimi rwa kiswahili mu mwaka wa 2009(Miss Kiswahili 2009) nyuma y’uko Diamond amwijeje ko bazakorana ubukwe maze bidatinze akaza kumva ko asigaye akundana na Wema Sepetu yahise afata inzira yerekeza Arusha muri Tanzania nuko ibyabo birangira gutyo.

Irebere uburanga buhebuje bw'abagore 10 bavuzweho gukundana na Diamond Platnumz

2. Upendo Mushi

Diamond kandi yumvikanye mu Rukundo n’umukinnyikazi wa Cinema yo muri Tanzania tuzi nka Bongo 5 witwa Upendo Mushi gusa nyuma y’amezi 5 gusa bahise batandukana bivuye ku kuba uyu mugore yaratangaje ko batandukanye bitewe nuko Diamond atazi gutera akabariro.

Irebere uburanga buhebuje bw'abagore 10 bavuzweho gukundana na Diamond Platnumz

3. Aunt Ezekiel

Uyu mugore ukunzwe na benshi bakunda Cinema ya Tanzania bitewe n’ubuhanga agaragaza mu mikinire ye nawe yavuzwe mu Rukundo na Diamond nubwo yaje ku muta maze Aunty Ezekiel agahita yisangira umubyinnyi we witwa Moze Iyobo.

Irebere uburanga buhebuje bw'abagore 10 bavuzweho gukundana na Diamond Platnumz

4. Wema Sepetu

Uyu we abenshi niwe bazi bitewe n’igihe bamaranye bari mu rukundo dore ko nanubu badasiba mu binyamakuru kubera urukundo rwabaranze,intandaro yo gutandukana kwabo yabaye mu mwaka wi 2014 yaturutse ku kuba Diamond yaramucaga inyuma ku bagore benshi batandukanye nyamara byitwa ko bari bakiri mu rukundo.

Irebere uburanga buhebuje bw'abagore 10 bavuzweho gukundana na Diamond Platnumz

5. Penny Mungilwa

Penniel Mungilwa abenshi bazi nka Penny uyu bivungwa ko ari umwe mu nshuti za hafi za Wema Sepetu Diamond yajyaga amuca inyuma ho mu mwaka wi 2013 ugutandukana kwaba bombi kwabaye nyuma yaho bavumbuye ko bombi ari ababyara.

Irebere uburanga buhebuje bw'abagore 10 bavuzweho gukundana na Diamond Platnumz

6. Jokate Mwengelo

Jokate Mwengelo uyu nawe n’umwe mu nshuti zikomeye za Wema Sepetu Diamond yajyaga atereta maze akamuca inyuma kuri we ugutandukana kwabo kwaje kuba nyuma yaho Wema abaguye gitumo nyuma yaho byari bimaze iminsi bivugwa ko amuca inyuma kwa Mwengelo ariko we ntabyemere.

Irebere uburanga buhebuje bw'abagore 10 bavuzweho gukundana na Diamond Platnumz

7. Jacqueline Wolper

Uyu mukobwa w’ uburanga buhebuje akaba ari mukinnyikazi wa Cinema muri Tanzania, nawe yabaye mu rukundo na Diamond igihe gito gusa aza kwimukira ku muhanzi Harmonize babana muri Label ye ya Wasafi nubwo nawe kuri ubu batandukanye.

Irebere uburanga buhebuje bw'abagore 10 bavuzweho gukundana na Diamond Platnumz

8. Zari Hassan

Ubwo Diamond yatandukanaga na Wema Sepetu mu mwaka wi 2014 yahise asanga Zari banafitanye abana babiri gusa kubera inshuro nyinshi yagiye amuca inyuma ibye nawe byaje guhagarara ku itariki ya 14 Gashyantare 2018 nyuma yaho amenyeye amakuru y’uko Diamond yongeye kubura umubano na Wema Sepetu.

Irebere uburanga buhebuje bw'abagore 10 bavuzweho gukundana na Diamond Platnumz

9. Hamisa Mobetto

Bivungwa ko Hamisa Mobetto yagiye mu Rukundo na Diamond kuva mu mwaka wi 2016 gusa ibyabo biza kujya hanze nyuma y’uko Diamond yaryamanye nawe maze akamutera inda agatangira kuyihakana nubwo nyuma yaje kuyemera akavuga ko aribyo.

Irebere uburanga buhebuje bw'abagore 10 bavuzweho gukundana na Diamond Platnumz

10. Tunda Sebastian

Mu mwaka ushize wa 2017 nyuma y’uko Diamond yari mu bibazo na Hamisa Mobetto, nta minsi iciyeho yahise atangira kuvugwa mu rukundo n’umukobwa ufite uburanga buhebuje Sebastian Tunda, ndetse bidatinze hatangira no kumvikana amakuru y’uko yamuteye inda nababwirako uyu Tunda akunzwe na benshi bitewe n’ikimero cye afite dore ko anamurika Imideli ndetse akanakoreshwa mu mashusho y’indirimbo abo tuzi mu cyongereza nka “video vixer”.

Irebere uburanga buhebuje bw'abagore 10 bavuzweho gukundana na Diamond Platnumz

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU