Iyo icyumweru kirangiye, Touchrwanda tubategurira amwe mu makuru aba yaravuzwe cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda yiganjemo Udushya n’udukoryo nkuko bigaragara aha hakurikira.

Miss Rusizi yarongowe n’umugabo umurusha imyaka 24

Umukobwa Umutesi Afsa Teta umaze igihe avugwa ko agiye gushyingiranwa n’umugabo umurusha imyaka myinshi igera kuri 24, byarangiye inkuru ibaye impamo ubukwe butaha bose babireba Aman Casmir yitwa inkingi y’urugo undi nawe yitwa mutima w’urugo nk’uko abenshi babikoresha ku biyemeje kurushinga.

 Miss Rusizi arongowe na Casmir umurusha imyaka 24 yose

 Miss Rusizi arongowe na Casmir umurusha imyaka 24 yose

Harmonize wo muri Wassafi yakoreye ibitaramo i Kigali n’i Musanze

Umuririmbyi ukunzwe wo muri Tanzania, Harmonize yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali, Gikurikira icyabaye kuwa Gatanu Tariki ya 23 Werurwe 2018, mu karere ka Musanze  ku kibuga cy’umupira cy’Ubworoherane.

MUSANZE

Harmonize yaririmbye, abakobwa bamwe bagwa igihumure

Harmonize yerekanye ko akunda cyane

KIGALI

Harmonize ati Amaboko mu bicu

Abafana bishimiye Harmonize cyane

Butera Knowless n’umuryango we mu buryohe i London

Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement ndetse n’umwana wabo witwa Ishimwe Or Butera bakomeje kugirira ibihe byiza ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’Ubwongereza (London) aho bagiye mu kiruhuko.

Aha bari bari ahitwa Princess Court

Butera Knowless mu bihe by'uburyohe i London

Knowless na Clement bavuye guhahira mu mujyi wa London

Umukinnyi Makenzie yakoze ubukwe

Umukinnyi Nizigiyimana Abdoul Karim uzwi nka Mackenzie wakinnye mu ikipe ya Rayon Sports yakoze ubukwe n’umukunzi we Mutuyimana Usanase Nadjima, bemeranya kubana akaramata.

Mackenzie wakiniye Rayon Sports yakoze ubukwe

Mackenzie wakiniye Rayon Sports yakoze ubukwe

Mackenzie wakiniye Rayon Sports yakoze ubukwe

Humble Jizzo yavuye muri Amerika

Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boyz yamaze kugaruka mu mujyi wa Kigali, nyuma y’igihe kirenga amezi ane ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nizzo yishimiye kongera kubonana na Humble Jizzo

Umulisa Benitha yavugishije benshi nyuma yo kwifotoza yambaye Ubusa

Umulisa Benitha wiyita Umwamikazi(Queen Benitha) wigeze gukundana n’umuraperi Lil G yongeye kwifotoza yambaye ubusa buri buri, afashe mu mabere yundi mukobwa mugenzi we nawe wari wambaye Ubusa.

Ubutumwa Galaxy yashyize kuri Instagram ye
Ubutumwa Galaxy yashyize kuri Instagram ye
Benitha aherutse gushyira hanze ifoto yambaye ubusa igice cyo hejuru afashe amabere ya mugenzi we na we wari wiyambuye.
Benitha aherutse gushyira hanze ifoto yambaye ubusa igice cyo hejuru afashe amabere ya mugenzi we na we wari wiyambuye.
Umulisa Benitha asigaye yifotoza mu buryo busanzwe
Umulisa Benitha asigaye yifotoza mu buryo busanzwe

Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 yifotoje yambaye Bikini, benshi baravugishwa

Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009 yashyize hanze amafoto yambaye umwambaro wa Bikini udakunze kuvugwaho rumwe n’abantu benshi.

Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 yifotoje yambaye umwambaro wa Bikini

Iyo Nyampinga yifotozanyije umwambaro wa Bikini, benshi babifata nko kwica umuco

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU