Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 02 Werurwe 2018, hari mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Bruce Melody, byitabiriwe na bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Bamwe bari banakoresheje imipira yanditseho amazina ye
Bamwe bari banakoresheje imipira yanditseho amazina ye

Bruce Melody ubusanzwe witwa Itahiwacu Bruce ni mwene Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri, Yavutse Tariki ya 02 Werurwe muw’i 1992, Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu 2 n’abakobwa 2, Avuka mu Kagali ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro ari naho kugeza ubu abana n’umugore n’umwana babyaranye.

Amashuri abanza yayize ku bigo bibiri harimo Ecole Primaire Busanza na Groupe Scolaire Camp Kanombe, Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe kuri EFOTEC ayarangiriza kuri Lycée Islamique de Rwamagana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Bruce yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 ishize abonye Izuba, akaba yari yatumiye bamwe mu nshuti ze kugira ngo bamufashe kugira ibirori bidasanzwe.

Umwana wa Bruce Melody niwe wa mbere wamwifurije isabukuru amukatira Gateaux
Umwana wa Bruce Melody niwe wa mbere wamwifurije isabukuru amukatira Gateaux
Icyo kunywa cyari gihari kubwinshi
Icyo kunywa cyari gihari kubwinshi
Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bitabiriye isabukuru ya Bruce M.
Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bitabiriye isabukuru ya Bruce M.

Uko byari byifashe mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Bruce Melody Uko byari byifashe mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Bruce Melody

Uko byari byifashe mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Bruce Melody

Uko byari byifashe mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Bruce Melody

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU