Itsinda indasumbwa ribarizwamo impano zitandukanye , ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo batangaje ko bashaka kuzajya bakorana n’andi matsinda akomeye cyane hano mu gihugu mu bikorwa byabo binyuranye.

Itsinda Indasumbwa rigiye gutangira gukorana n'andi matsinda akomeye

Iritsinda ribarizwamo impano zitandukanye akenshi zikunze kurangwa mu rubyiruko, bavuze ko bashaka gutangira gukorana n’andi matsinda akomeye cyane hano mu gihugu. Ubusanzwe iri tsinda Indasumbwa ryashinzwe na Mukakamanzi Beatha aho yarishinze ashaka kuzamura impano z’urubyiruko muri rusange ndetse no kubarinda kwishora mu busambanyi ndetse no kunywa ibiyombyabwenge, kuri ubu bamaze gutangaza ko bagiye kuzajya bakorana n’andi matsinda akomeye cyane nkaza mashirika ndetse n’andi atandukanye.

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bayobozi biri tsinda ushinzwe iby’imitungo, Bwana Ndatimana Eric yavuze ko bimwe mu bintu bibaraje ishinga, ari ukubanza  gushaka imikoranire ya hafi n’andi matsinda akomeye cyane .

Nyamara n’ubwo uru rubyiruko rushaka gukorana bya hafi n’andi matsinda, bo ubwabo bagaragaje imbaraga zidasanzwe aho bavuga ko izina ryabo zihuza cyane n’ibikorwa byabo.

Itsinda Indasumbwa rigiye gutangira gukorana n'andi matsinda akomeye

Itsinda Indasumbwa rigiye gutangira gukorana n'andi matsinda akomeye

Twagerageje kwibanda ku ruhande rwababyina imbyono za gakondo, abenshi bakunze kwita itorero, aho umutoza ubatoza yavuze ko bafite ubumenyi bwo ku rwego ruhanitse ku buryo bashobora kujya guhatana n’andi matorero akomeye ku rwego rw’igihugu, ndetse rikaba ryasohokera n’igihugu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU