Ivan Jacky Minaert wari umutoza wungirije wasimbuye Olivier Karekezi, agahabwa gutoza ikipe ya Rayon Sport byagateganyo, ubu byamaze kwemezwa ko agiye guhabwa amasezerano nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.

Ivan Jacky Minaert yahawe amasezerano muri Rayon Sport

Amakuru dukesha umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sport Bwana Itangishaka Bernard, avuga ko kuva uyu mutoza yagera muri Rayon Sport, yagerageje kwitwara neza bikaba binatumye ahabwa amasezerano.

Itangishaka yagize ati: “Umusaruro we ntago ari mubi, ni mwiza cyane kuko mwabonye ko Rayon Sport yajujubije ikipe ikomeye cyane nka Mamelodi kandi mwese murabizi ko iyi kipe ikomeye cyane, nubwo yatubujije amahirwe yo gukomeza ariko wabonye ko twayijujubije kandi byose Ivyan Jacky yabigizemo uruhare.”

Uyu mutoza Jacky agiye gusimbura bidasubirwaho umutoza Karekezi Olivier, wamaze gusezera agahitamo kwisubirira muri Sweden.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU