Umuhanzi Jay Polly nyuma yo kuvugwa ibigwi na Davido umaze igihe ataramiye mu Rwanda mu gitaramo 30 Billion African Tour, bahise bagirana umushinga wo gukorana indirimbo “I beg” ubu ikaba yaramaze gutunganywa mu majwi ndetse JayPolly mu minsi yavuba akaba yitegura kwerekeza I Lagos gutunganya amashusho yayo.

Jay Polly munzira yerekeza i Lagos kureba Davido

Muri iyi ndirimbo “I Beg ” Jay Polly yakoranye na Davido buri umwe yamaze gushyiramo amajwi igisigaye kugeza ubungubu akaba ari ukuyikorera amashusho igahita ishirwa ahagaragara . Amashusho y’iyi ndirimbo bikaba biteganyijwe ko azafatirwa I lagos muri Nigeria.

Iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P mu buryo bw’amajwi (Audio) Jay Polly yemeza ko Davido yamaze gushyiramo ibitero bye mbere yuko ava mu Rwanda yerekeza I Kinshasa.

Jay Polly munzira yerekeza i Lagos kureba Davido

Ibi  bije nyuma yaho hari amakuru yavugwaga ko Davido yaba yaravuye mu Rwanda  iyi ndirimbo idakozwe dore ko yangombaga guhita ikorwa ku wa 04 Werurwe 2018 nyuma y’igitaramo Davido yari amaze gukora kubera umunaniro yari avanye mu gitaramo uwo munsi ntibayikora bahitamo kuyikora undi munsi. Jay Polly niwe wabanje muri Sitidiyo ashyiramo amajwi, Davido nawe arakurikira.

Davido yemeje kumugaragaro ko azakorana indirimbo na Jay Polly ubwo yari amaze kuugera mu Rwanda ndetse akanatangaza ko ariwe muhanzi akunda nyuma yo guhurira kurubyiniro mu mwaka wa 2014 ubwo Davido yari aheruka mbere y’uko agaruka muri uyu mwaka wa 2018.

Davido yageze mu Rwanda ku itariki ya 2 Werurwe 2018, ahataramira kuya 3 werurwe 2018. Kumunsi w’iki gitaramo mbere y’uko atangira gutaramira abafana bari aho, yabanje kubabwira umuhanzi yishimira mu Rwanda ko ari Jay Polly ndetse anamuhamagara kurubyiniro JayPolly aboneraho no kuririmba indirimbo ye Kumusenyi.



Jay Polly munzira yerekeza i Lagos kureba Davido

Davido yageze mu Rwanda muri gahunda y’ibitaramo 30 Billion African Tour muri gahunda ye yihaye yo kuzenguruka Afurika ku bufatanye n’inzu itunganya umuziki ya Sony Music. Aya mashusho ya “I Beg” akazakorwa nyuma yo kurangiza ibyo bitaramo ubwo azaba amaze gutaramira abakunzi be b’I Dakar muri Senegal kuya 24 Werurwe 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU