Umuhanzi Jay Polly warumaze igihe atari gukora umuziki, aho abantu benshi bamuheruka mu ndirimbo ye yamenyekanye cyane yitwa “Niyibizi”, ubu ngo yaba agiye kuminjirirwamo agafu na Davido.

Jay Polly wari warazimiye mu muziki ngo yaba agiye kongererwa imbaraga n’indirimbo agiye gukorana na Davido

Umuhanzi Davido watangaje ku mugaragaro ko inshuti ye magara agira mu Rwanda ari Jay Polly, kuri ubu ngo yamaze kumwemerera kumufasha mu muziki we, dore ko ubu bari gukorana n’indirimbo yitwa “I beg”.

Jay Polly wari warazimiye mu muziki ngo yaba agiye kongererwa imbaraga n’indirimbo agiye gukorana na Davido
Jay Polly ahoberana na Davido kurubyiniro

Davido ubwo yageraga mu Rwanda yavuze ko yamenyanye nawe kuva mu mwaka wa 2014 kugeza nanubu umubano wabo ukaba ukirimbanyijwe. Indirimbo “I beg” bivugwa ko yaba igiye kurangira vuba aha, ngo yaba iri mu byatumye Davido ataragenda ngo akomeze gahunda y’ibitaramo bye muri Afurika.

Twababwira ko iy’indirimbo iri gukorwa na Producer Pastor P, aho ngo yagakwiye kuba yararangije iy’indirimbo, ariko ngo biza guterwa nuko Davido nyuma yo kurangiza igitaramo yakoreye I Kigali kuwa 03/03/2018 atarafata akabaraga, maze ngo ajye gushyiramo amagambo ye muriyo ndirimbo.

Jay Polly wari warazimiye mu muziki ngo yaba agiye kongererwa imbaraga n’indirimbo agiye gukorana na Davido

Jay Polly yatangaje ko iy’indirimbo izasohokana n’amashusho yayo kugirango Davido azagende byose birangiye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU