Minisiteri y’Uburezi yatashye ku mugaragaro inzu ya Kaminuza y’u Rwanda izigiramo abiga ibijyanye n’ubugeni mu guhanga inyubako yuzuye itwaye akayabo ka miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Kaminuza y'u Rwanda yatashye ku mugaragaro inzu y'igitangaza

Iryo shuri rifite inzu zubatswe hagendewe ku gishushanyombonera cyakozwe n’umunyabugeni mu guhanga inyubako w’Umufaransa, Patrick Schweitzer, riri muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST).

Kaminuza y'u Rwanda yatashye ku mugaragaro inzu y'igitangaza
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Phill Cotton

 

Iyi nzu yafunguwe ku mugaragaro ku wa 15 Werurwe 2018 na Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yubatswe ku nkunga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Umunyeshuri witwa Igihozo Belyse wiga muri iryo shami ry’ikoranabuhanga yatangarije IGIHE ko aho bigiraga hari hato cyane ku buryo byatumaga batisanzura uko bikwiye.

Kaminuza y'u Rwanda yatashye ku mugaragaro inzu y'igitangaza
Kaminuza y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro inzu y’igitangaza

Yagize ati “Birashimishije kubona iyi nyubako kuko mbere twigiraga mu ishuri rito ku buryo byabaga bigoye cyane kwiga,none ubu tubashije kubona ahantu hanini, ni heza biragaragara ko tuzajya twiga twisanzuye.”

Kaminuza y'u Rwanda yatashye ku mugaragaro inzu y'igitangaza

Inyubako ifite ibyumba binini byo kwigiramo n’ahagenewe ibiro by’abayobozi, ikanagira agace gateye nk’umutemeri hejuru abakora ibishushanyo bazajya bakoreramo. Ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bagera kuri 600.

Minisitiri w’Uburezi, Mutimura Dr Eugene, yavuze ko iyi nyubako izafasha mu guteza imbere uburezi mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Kaminuza y'u Rwanda yatashye ku mugaragaro inzu y'igitangaza

Ati: “Ibi ni ingenzi kuko aha niho igihugu cyacu gishingiye ahazaza hacyo, ni ubushake bw’igihugu cyacu cyane cyane ku bijyanye no guhanga udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu gihugu cyacu, ni ingirakamaro.”

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton, yasabye abantu bose kuzakora ku buryo iyi nyubako izagumana ubwiza ifite uyu munsi.

Kaminuza y'u Rwanda yatashye ku mugaragaro inzu y'igitangaza
Kimwe mu byumba byo kwigiramo

Yagize ati “Dufatanye ku buryo iyo nyubako izagumana ubwiza ifite, ntizangirike, tuyibungangabunge ku buryo izaramba ikamara imyaka n’imyaka.”

Inyubako yatashywe yatangiye kubakwa mu 2016, yuzuye itwaye miliyari 4 Frw, yubatswe hifashishijwe ibikoresho bikomoka imbere mu gihugu, birimo amabuye azwi nk’amakoro agaragara mu gace k’ibirunga. Iyubakwa ryayo ryahaye akazi abagera kuri 350.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU