Hari ku wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 ubwo mu mujyi wa Kigali haberaga igitaramo cya Davido yamurikiyemo Album ye yise 30 Billions Tours. Ariko nyuma yo gufatwa amashusho ajyanye na Davido muri Hotel, Kate Bashabe yagaragaje agahinda yatewe n’itangazamakuru.

Kate Bashabe yagaragaje agahinda yatewe n'itangazamakuru

Icyo gihe havuzwe amagambo menshi cyane ku mbuga nkoranyambaga amenshi ataraciraga akari urutega uyu mukobwa umaze kubaka izina mu mitima y’abanyarwanda bakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare. Aya mashusho yagaragazaga Kate Bashabe asaba abashinzwe umutekano wa Davido kumureka akinjira mu modoka yagombaga kugeza Davido kuri Hotel.

Ibi byanarangiye ariko bigenze uyu mukobwa yinjira mu modoka yagombaga kugeza Davido kuri hotel. Nyuma y’amagambo yavuzwe menshi Kate Bashabe yifatiye ku gahanga itangazamakuru rya hano mu Rwanda.

Kate Bashabe yagaragaje agahinda yatewe n'itangazamakuru

Ubutumwa bwa Kate wababajwe cyane n’ibyo itangazamakuru ryamukoreye

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, tugenekereje amagambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza yagize ati:Mbabazwa bikomeye n’ukuntu itangazamakuru rishushanya abantu, by’umwihariko abakobwa bazwi muri iki gihugu, mwibuke aho igihugu kigeze munamenye aho kivuye, ni ikimwaro kuba mwakwamamaza ibihuha bipfuye. Ubuyobozi burabizera, abanyarwanda barabizera, ni ukuri mwikoresha nabi icyo cyizere ngo muhimbire umuntu ubuzima bupfuye nyamara rimwe na rimwe mutanamuzi.”

Kate yamaze kwigarurira imitima ya benshi

Kate Bashabe yanditse ibi nyuma yo kutanyurwa n’aya mashusho yagiye mu itangazamakuru ndetse n’uburyo abantu bayafashe, icyakora nanone yanga gutangaza uruhande rwe rw’ukuri abantu bakabaye bafata muri aya mashusho ahubwo ahitamo kwikoma itangazamakuru ryo mu Rwanda arishinja gufata nabi abakobwa b’ibyamamare hano mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU