Kathryn Elizabeth Hudson umenyerewe ku mazina ya Katy Perry yatunguye umusore wari mu  barushanwa aramusoma biratinda mu irushanwa ryo gushaka impano zikizamuka rizwi nka American Idol  aho yamusomye batabyumvikanye.Ibi byatumye uyu musore arushanwa adatatuje bimuviramo kudakomeza murin iri rushanwa.

Katy Perry yatunguye umusore wari mu  barushanwa aramusoma biratinda

Benjamin Glaze aganira n’ikinyamakuru The New York Times yavuze ko ababajwe cyane no kuba asezerewe mu irushanwa, nyamara yemeza ko yari gutsinda byanze bikunze. Benjamin Glaze ubwo yari ageze ku rubyiniro yabajijwe n’akanama gatanga amanota niba yaba yarigeze asoma umukobwa, nawe yeruye avuga ko atarasomana na rimwe ndetse ko ngo yifuza kuzasomana n’umukobwa bakundana wenyine.

Katy Perry yatunguye umusore wari mu  barushanwa aramusoma biratinda

Ibi byaje gusa naho inzozi ze zarangiriye aho, kuko Katy Perry umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka yahise amusaba kumwegera maze agahita amusoma .Ibi byababaje Benjamin Glaze wemeza ko ari nayo mpavu yatumye asezererwa muri iri rushanwa. Yagize ati: ”Nacuranze ntazi ibyo ndimo gukora, numvaga nishinja ibyari bimaze kumbaho.Iyo ansaba ko dusomana nari kumuhakanira kuko nari narihaye intego yo gusomana n’umukobwa tuzakundana.”

Katy Perry yatunguye umusore wari mu  barushanwa aramusoma biratinda

Benjamin Glaze ni umusore w’imyaka 19 yonyine akaba ari mu bari bitabiriye irushanwa rimwe mu marushanwa akomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ( American Idol). Glaze yahise asezererwa atarenze iki cyiciro ibintu abantu benshi bakomeje gushinja Katy Perry yatunguye umusore kuba ariwe wagize uruhare runini mu isezererwa ry’uyu musoree.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU