Abashakashatsi mu gihugu cya Kenya batangaje ko mu mezi make ashize, abaryamana bahuje ibitsina bagera ku 6000 mu gace ka Malindi  bamaze kwandura agakoko gatera SIDA

Kenya: Umubare munini w' abaryamana bahuje ibitsina bamaze kwandura agakoko ka SIDA

Muganga Godfrey Njoroge, ukorera ku bitaro bya Malindi yatangaje ko umubare w’abaryamana bahuje ibitsina ukomeje kwiyongera cyane muri aka gace, ari nako umubare w’abandura agakoko gatera sida ukomeza kuzamuka.

Uyu muganga avuga ko abakora ubu busambanyi babikora kuko hari abakire babemerera kubaha akazi cyangwa amafaranga ibi bigatuma byiyongera bitewe nuko hari benshi baba badafite ubushobozi bigatuma bishora muri ubu busambanyi.

Uku kuryamana kw’abahuje ibitsinda biganjemo abagabo muri aka gace, ngo bigira ingaruka zikubye izo abaryamana badahuje ibitsina bahura na zo, nk’agakoko gatera sida kihuta kurusha ubusanzwe ndetse n’izindi ndwara zanduriramo.

Avuga ko baganwa na benshi bashaka ubufasha bw’imiti, ariko ngo hagomba gukorwa ibishoka byose ku buryo umubare w’abakomeje kwijandika muri ubu busambanyi wagabanuka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU