Umuraperi Khalifan wamenyekanye cyane mu ndirimbo nabo sibo, yagaragayeho indi mpano, ubwo yatunguraga abantu benshi kubwo kubereka ko adafite impano yo kuririmba gusa.

Khalifan yagaragayeho indi mpano itari ukuririmba

Nyuma yuko Khalifan amaze gutorerwa kujya muri PGGSS8,ubu noneho yahise atangira kwerekana indi mpano yibitseho yo gushushanya atari yareretse abantu.

Mu kiganiro Khalifan yagiranye na TouchRwanda.com yavuze ko agira impano yihariye yo gushushanya dore ko avuga ko ari impano yabyirukanye kuva kera akiri umwana, ariko akubura uburyo ki yayitambutsamo.

Mu mafoto dore uko uyu musore Khalifan aba ashushanya iyo ari muri studio

Khalifan ibumuso, Producer Evydecks iburyo

Akenshi uyu musore yavuze ko akunda gushushanya iyo ari muri studio, kuko nko nibwo aba yumva afite ubushake bwo gushushanya. dore uko yabivuze: “Ngewe akenshi iyo ndi muri studio ndikumwe na Evydecks nibwo nkunda kuba ndigutekereza ibyo ngiye kuririmba, rero iyo ndimo kubitekereza mpita ngira nigitekerezo cyo gushushanya.”

Khalifan yagaragayeho indi mpano itari ukuririmba
Producer Evydecks

Iki kiganiro cyakozwe ubwo twamusangaga muri studio ya Touch Record, ari kuririmba maze akazajya anyuzamo agafata ikaramu agashushanyaho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU