Mu Murenge wa Nyakabanda, umugabo yarwanye n’umugore we baterana amakofe karahava nyuma y’uko umugore yari amufatiye mu cyuho ari gusomana n’umukobwa ukora umwuga w’uburaya.

Umugore yateranye amakofe n'umugabo we bapfa indaya

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gashyantare 2018, ni bwo uyu mugabo yarwaniye n’umugore we mu kabari ko kuri Cosmos i Nyamirambo, aho yari amaze gufatirwa asomana n’indaya.

Abari bahari babibonye bavuze ko uyu mugabo yari yasohokanye n’umugore we bari gusangira, aza kumubwira ko agiye kwihagarika, abonye atinze ajya kumureba. akimubona akubitwa n’inkuba asanze umugabo we ari gusomana n’undi mukobwa bivugwa ko yicuruza.

Uwitwa Muneza yagize ati: “Umugore we arasohotse asanga ari gusomana n’iriya ndaya ubonye yiruka nibwo umugore atangiye kurwana nawe amubaza ngo yamuzanye mu kabari kugira ngo amwereke ko azi gusomana.”

Uyu mugore agisanga uwo bashakanye ari gusomagurana n’undi mugore yahise abangura icupa ry’inzoga yari afite, undi akizwa n’amaguru asigara arwana n’umugabo we, aho bamaze iminota igera kuri itanu barwana, abantu babuze uko babakiranura kugeza ubwo bumvise ko hitabajwe Polisi.

Ubu bushyamirane bwari bwahuruje abaturage benshi bwaje guhoshwa n’ umugabo wahise asaba umugore we kwinjira mu modoka bakajya gukemurira ibibazo byabo mu rugo, bahita bagenda uko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU