Umuhanzi ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Ruhumuriza James wiyise King James mu muziki yatangaje ukuri ku bakobwa bamwe na bamwe bagiye bahwihwisa ko bakundana nawe.

King James ni umuririmbyi w’injyana ya RnB n’izindi zishamikiyeho nka Zouk na Pop, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Hari Ukuntu, Mbabarira, Niki Utabona n’izindi nyinshi.

Uyu musore w’imyaka 28 yagiye avugwaho gukundana n’abakobwa benshi barimo nab’ibyamamare mu Rwanda, gusa ku ruhande rwe yirindaga kugira icyo abivugaho, k’uburyo nta muntu wigeze amenya umukunzi nyawe wa King James.

King James yavuzweho gukundana n’abakobwa barimo Princess Priscillah, Butera Knowless, Meek Rowland, Ishimwe Elcy, Miss Kundwa Doriane n’abandi benshi.

King James yavuze ko muri aba bakobwa bose, nta numwe bigeze bakundana
King James yavuze ko muri aba bakobwa bose, nta numwe bigeze bakundana

James yongeye gushimangira ko abo bakobwa bose yavuzweho gukundana nabo byari ibihuha kuko ngo nta numwe bigeze bakundana, ndetse yirinze no gutangaza umukunzi we wa nyawe.

King James yirinze kugira icyo avuga k'umukobwa bakundana ubungubu
King James yirinze kugira icyo avuga k’umukobwa bakundana ubungubu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU