Umuhanzi Anidugbe Oluwatobiloba Daniel wamamaye nka Kiss Daniel akaba ari nawe muyobozi w’inzu ifasha ikanagira inama abahanzi izwi ku izina rya Fly Boy yerekanye inzu y’akataraboneka yaguze nyuma y’igihe gito yerekanye umukunzi.

Kiss Daniel werekanye umukunzi we yerekanye n’ inzu y’akataraboneka

Ku wa 13 Werurwe 2018 nibwo mu binyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria handiswe inkuru zitandukanye zivuga kuri Kiss Daniel wamaze kwerekana ko akundana na Chidinma Ekile, umuhanzikazi w’icyamamare nawe umurusha imyaka 3 y’amavuko.

Kiss Daniel werekanye umukunzi we yerekanye n’ inzu y’akataraboneka

Kuri ubu rero Kiss Daniel yerekanye ko umwaka wa 2018 ari uwe nyuma yo kwerekana inzu yamaze kugura mu rwego rwo gusatira igihe nyacyo cyo kuba yabana n’umukunzi we Chidinmadore ko nyuma yo kwerekana inzu abinyujije ku rubuga rwa Instagram yatangaje ko ashimira Imana ku kuba yamaze kugura inzu ye ya kabiri mu murwa mukuru wa Nigeria, Lagos.

Kiss Daniel werekanye umukunzi we yerekanye n’ inzu y’akataraboneka

Yagize ati “Amashimwe yose ni ay’Imana, naguze inzu ya kabiri muri Lagos na The Haven Homes bamaze imyaka 4 muri aka kazi. Nshaka by’umwihariko gushimira abafana banjye. Ndabasengera ngo bose bagire amahirwe”

Kiss Daniel werekanye umukunzi we yerekanye n’ inzu y’akataraboneka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU