Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement ndetse n’umwana wabo witwa Ishimwe Or Butera bakomeje kugirira ibihe byiza ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’Ubwongereza (London) aho bagiye mu kiruhuko.

Aha bari bari ahitwa Princess Court
Aha bari bari ahitwa Princes Court

Knowless n’umuhanzikazi umaze kubaka ibigwi bikomeye mu muziki w’u Rwanda, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Uzagaruke, Ujya Unkumbura, Winning Team, Darling yakoranye na Ben Pol n’izindi nyinshi.

Tariki ya 19 Werurwe 2018 nibwo Butera Knowless n’umuryango we buriye Rutema ikirere berekeza ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’ubwongereza, Icyo gihe batangaje ko bajyanyweyo n’ikiruhuko, ndetse ngo bibaye ngombwa bazahakorera akazi kabo k’umuziki.

Kuri ubu, Aba bombi bakomeje kugirira ibihe byiza mu mujyi wa London aho bagiye basura bimwe mu bice nyaburanga byaho, ndetse bakanatembereza umwana wabo ahantu heza hashimisha abana.

Knowless mu miturirwa ikomeye y'i London
Knowless mu miturirwa ikomeye y’i London
Knowless na Clement bavuye guhahira mu mujyi wa London
Knowless na Clement bavuye guhahira mu mujyi wa London
Butera Knowless mu bihe by'uburyohe i London
Butera Knowless mu bihe by’uburyohe i London
Hari hashize igihe gito Knowless asabye Clement kongera kumusubiza i Londo
Hari hashize igihe gito Knowless asabye Clement kongera kumusubiza i London

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU