Butera Knowless umuhanzikazi umaze umwaka urenga yibarutse imfura ye, asanga imuhagije ndetse anavuga ko ntagihindutse yamubera umwana umwe rukumbi. Uyu kandi ngo ni umugambi ahuje n’umugabo we Ishimwe Clement.

Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement bagize icyo bavuga ku mwana wabo

Ibi butera Knowless yabitanagarije mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu .Ubwo umunyamakur yamubazaa igihe yaba ateganya gukurikiza umwana we w’imfura yise Or , Butera yasubije atabiteganya ndetse anavuga ko biramutse bigenze uko yabipanze we n’umugabo we barera Or Wenyine nk’umwana wabo Rukumbi.Yagize ati “Kugeza ubu mbona Or (umwana we) asa n’aho ahagije…wenda mu minsi itaha bizaba bimeze ukundi ariko ubu nonaha ni Or gusa nifuza.

Nubwo ubu Knowless yumva ashobora kugumana Or wenyine ariko ngo siko byahoze kuko yumvaga azabyara byibuze abana 2 kuko azi neza ko kuba ikinege atari ibintu biryoshye.

Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement bagize icyo bavuga ku mwana wabo

Ati “Mbere iyo natekerezaga ku bintu by’abana kubera yuko navutse njyenyine, nzi uburyo wumva bitaryoshye kuba ikinege numvaga nzabyara nibura babiri. Hari n’ukuntu utera umwana kuba égoïste(nyamwigendaho), bitewe n’uko yumva ari wenyine, ibintu byose akumva ni we, ariko iyo agize undi nyine yumva ko hari uwo bagomba gusangira. Gusa ubu nonaha nta gahunda ihari.

Si we gusa kandi wumva ko agomba kubyara ikinege kuko n’umugabo we Ishimwe Clement nawe ari uko abibona, ngo nawe asanga Or ahagije rwose.

Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement bagize icyo bavuga ku mwana wabo

Butera Knowless yibarutse ummwana we w’imfura Ishimwe Or Butera ku ya 21 Ugushyingo, 2016.Ni nyuma y’igihe giyingayinga umwaka yari amaze abana na Clement mu buryo bwemewe n’amategeko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU