Kuri uyu wa gatanu ubwo hakinwaga umunsi wa 13 wa shampiyona ikipe ya Kiyovu Sports ibashije gutakaza amanota atatu ku kibuga cyayo bituma amakipe ari inyuma yayo akomeza kuyisatira.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Werurwe hakomeje Azam Rwanda Premier League hakinwa imikino y’umunsi wa 13 wa shampiona, aho Kiyovu Sports yakiriye Police FC, ari na wo mukino umwe rukumbi wari uteganyijwe.

Somga Isaie yatsinze igitego cya kabiri

Kiyovu Sports yari ku kibuga cyayo  cyo ku Mumena ntibyayihiriye kuko yahatsindiwe ibitego 2-0, icya mbere cyatsinzwe ku munota wa 53 na Ndayishimiye Antoine Dominique ahanini ku burangare bw’umunyezamu Ndoli Jean Claude na ba myugariro be naho icya kabiri cyagiyemo ku munota wa 88 gitsinzwe na Songa Isaie.

Songa Isaie yahise awuboneza mu rushundura, inzozi zo kwishyura igitego kuri Kiyovu Sports zirangirira aho

Gutsindwa kwa Kiyovu Sports bikaba bitumye ayandi makipe agenda ayisatira aho Kiyovu Sports iri kumwanya wambere n’amanota 24, As Kigali  kumwanya wa 2 n’amanota 22,Police FC iya gatatu n’amanota 22 APR Fc iya kane n’amanota 22 naho Rayon Sports ikaba iri kumwanya wa 5 n’amanota 21.

Photo/Ruhagoyacu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU