Inkuba ikubise inzu imwe mu zigize La Palisse Hotel ya Gashora maze ifatwa n;inkongi y;umuriro irashya irashya irakongoka ku buryo n’ibikoresho birimo za mudasobwa byahiriyemo.

La Palisse Hotel ya Gashora ku nkongi y'umuriro

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille yavuze ko inkuba yakubise iyi nyubako mu mvura yaguye mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi.

Uwiragiye Priscille yagize ati: “Inkuba yayikubise ariko amahirwe twagize ni uko nta bantu bayiguyemo, byabaye mu mvura yaguye irimo inkuba nyinshi hangirika mudasobwa bituma habaho gufatwa, inzu yose irashya irashira.”

Yakomeje avuga ko abantu bagerageje kuzimya inkongi y’umuriro ariko bikanga bikaba iby’ubusa kuko yarinze ishya igakongoka, avuga kandi ko ari ubwa mbere hagaragaye ibyago nk’ibyo mu karere ka Bugesera.

La Palisse Hotel ya Gashora ku nkongi y'umuriro

Amabwiriza ya Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) yashyikirije uturere n’imirenge kugira ngo izo nzego na zo ziyageze ku baturage avuga ko mu gihe imvura iri kugwa, irimo imirabyo n’inkuba, abaturage bagirwa inama yo kwirinda gukorakora ku byuma bikwirakwiza cyangwa birimo amashanyarazi.

Ikindi kandi Bagomba kandi kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kuvugira kuri telefoni, kuzimya ibyuma byose bicomekwa ku mashanyarazi, kwirinda kwitwikira imitaka ifite agasongero k’icyuma, kutagendera ku byuma nk’amagare, kwirinda kujya kureka cyangwa mu mazi mu gihe imvura irimo igwa ivanze n’inkuba, no kwirinda gucomeka radio, televiziyo ni’bindi bikoresho ku mashanyarazi.

La Palisse Hotel ya Gashora ku nkongi y'umuriro

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU