Umukinnyi Nizigiyimana Abdoul Karim uzwi nka Mackenzie wakinnye mu ikipe ya Rayon Sports yakoze ubukwe n’umukunzi we Mutuyimana Usanase Nadjima, bemeranya kubana akaramata.

Uyu Myugariro ukomoka mu gihugu cy’U Burundi yanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports, yanakiniye Vital’O FC y’i Burundi, kuri ubu akaba asigaye akina mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 24 Werurwe 2018 nibwo Makenzie n’umukunzi we Nadjima bakoze ubukwe, bukaba bwarabereye ahitwa Centre Recreative Kagarama (Kicukiro).

Mackenzie wakiniye Rayon Sports yakoze ubukwe
Aba ni bamwe mu basore bari bambariye Makenzie

Mackenzie wakiniye Rayon Sports yakoze ubukwe Mackenzie wakiniye Rayon Sports yakoze ubukwe Mackenzie wakiniye Rayon Sports yakoze ubukwe

Mackenzie wakiniye Rayon Sports yakoze ubukwe

Mackenzie wakiniye Rayon Sports yakoze ubukwe
Makenzie amaze kwambika impeta y’urudashira umukunzi we

Tubibutse ko Uyu Mutuyimana Nadjma we azwi mu myidagaduro cyane akaba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo zinyuranye z’abahanzi nyarwanda, ndetse yigeze no gukundana n’umuhanzi w’Umurundi Farious ‘Big Fizzo’ ariko baza gutandukana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU