Marco Reus yamaze gusinya amasezerano mashya mu ikpe ya Borussia Dortmund

Borussia Dortmund yongereye amasezerano umusore w’imyaka 29 y’amavuko uzwi ku izina rya Marco Reus, amasezerano ye akaba yongereweho imyaka 5, akaba yitezwe gukomeza gukinira iyi kipe  kugeza mu mwaka 2023.

Marco Reus yamaze gusinya amasezerano mashya mu ikpe ya Borussia Dortmund
Marco Reus yasinye amasezerano muri dortmund

Marco Reus ni umusore wavutse ku itariki ya 31 Gicurasi 1989, akaba yaravukiye i Dortmund mu burengerazuba bw’igihugu cy’ Ubudage akaba ari naho abarizwa mu ikipe ya Borussia Dortmund ndetse aka anakinira ikipe y’igihugu y’ubudage.

Nyuma y’igihe kitari gito Marco akinira ikipe ya Borussia Dortmund, byaje kurangira uyu musore w’imyaka isaga 29 y’amavuko yongereye amasezerano mu ikipe ya Borussia Dortmund yari asanzwe akinira, ni nyuma y’uko hari makipe yagiye amwifuza ariko bikaza kurangira yongereye amasezerano mu ikipe yahoze akinira.

Marco Reus yamaze gusinya amasezerano mashya mu ikpe ya Borussia Dortmund
Abamwifuzaga ngo bakureyo amaso kugeza 2023

Mu mikino 196 Marco Reus yakinnye yatsinzemo ibitego 92. Mu kwezi gushize Reus nibwo yagarutse mu kibuga nyuma y’amezi umunani afite imvune mu ivi . Reus afite amazina azwi kubwo kuba umukinnyi w’umwaka muri shampiyona ya Bundesliga no gutsindira igikombe cy’ubudage muri season y’ubushize.

Marco Reus yamaze gusinya amasezerano mashya mu ikpe ya Borussia Dortmund
Mu mikino 196 Reus yakinnye,yatsinzemo ibitego 92

Reus ubu afite ibikombe 29 byigihugu cye gusa yaje kubura mu gikombe cy’isi cya 2014 ku bw’imvune.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU