Umukinnyi w’iteramakofe w’icyamamare Floyd Mayweather udakunda kubura ibimuvugwaho mu bitangazamakuru kuri ubu yatangaje ko ashaka kugura ikipe ya New Castle United yo mu gihugu cy’Ubwongereza yarangiza akagura n’umukinnyi w’icyamamare muri ruhago Cristiano Ronaldo.

Mayweather agiye kugura ikipe ikomeye mu Bwongereza

Floyd Mayweather yatangaje ibi nyuma yo gutangaza ko nyuma yo gukina imikino 50 y’iteramakofi adatsindwa yumva afite amafaranga ahagiye ko kuba yagura New Castle United ndetse akanagura Cristiano Ronaldo akamushyira muri iyo kipe.

Mayweather agiye kugura ikipe ikomeye mu Bwongereza

Mayweather yashimangiye ibi kandi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya The Star ku wa 18 Werurwe 2018 aho yavuze ko abantu bakwiye kwizera ibyo avuga kuko aba akomeje aho yanavuze ko yamaze kuvugana n’abakinnyi ba New Castle United ubwabo igisigaye akaba ari ukuba yavugana n’ubuyobzi.

Mayweather agiye kugura ikipe ikomeye mu Bwongereza

Iki cyamamare mu iteramakofi kandi cyatangaje ko ibi byose byo kugura amakipe y’umupira w’amaguru n’indi mishinga ayikora mu rwego rwo kwagura ubucuruzi bwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU