Itsinda rya Just Family ryamenyekanye kuva kera mu myaka yo hambere, dore ko iri tsinda ari rimwe mu matsinda yatangije umuziki nyarwanda, kuri ubu haragaragara ubunshuti buhambaye hagati yabo n’umugabo Amag The Black.

ubumwe bwa Just Family na Amag The Black buri kuvugwa muri iy'iminsi

Mu minsi ishije nibwo aba basore batatu: Jimmy, Bahati ndetse na Chriss, baherutse gushyira hanze indirimbo yabo yitwa “Benz” nyuma bakaza no kuyikorera amashusho kuri meza cyane, ubu noneho ngo baba bagiye kunga imbaraga zidasanzwe hagati yabo na Amag Theblack.

ubumwe bwa Just Family na Amag The Black buri kuvugwa muri iy'iminsi

Mu minsi ishize nibwo yagiye hagaragara amafoto y’umwe mu basore bo muri Just Family uzwi nka Jimmy ari kumwe na Amag, bityo abantu batangira kwibaza icyo uwo mu bano utarumenyerewe waba ushingiyeho.

ubumwe bwa Just Family na Amag The Black buri kuvugwa muri iy'iminsi

Amakuru agera kuri Touch Rwanda.com dukesha Jimmy, nuko ngo mwino minsi bafitanye imishinga ikomeye cyane na Amag Thebalck, dore kuri ubu bamaze no gukorana indirimbo nshyashya yitwa “Turiho” ikaba igiye kuba yashyirwa hanze mu minsi irimbere, ikaba iri gukorwa na Producer Jay P.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU