Miss Igisabo ariwe Uwase Hirwa Honoline wabaye Nyampinga ukunzwe mu Rwanda (Miss Popularity) mu mwaka wa 2017 yatangaje amagambo yafashwe nk’ubwirasi, ndetse anahabwa urwamenyo.

Miss Hirwa yamamaye nka Miss Igisabo
Miss Hirwa yamamaye nka Miss Igisabo

Mu mwaka wa 2017, uyu mukobwa yakoze agashya ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda avuga ko ngo umunyarwandakazi agomba kuba ateye nk’Igisabo, byamuhinduye Icyamamare gusa abakobwa benshi baramunenze bikomeye.

Honoline yakomeje kugenda yubakira ibikorwa bye kuri ako kazina k’Igisabo, gusa mu kiganiro yagiranye na Isango TV yarengereye maze atangaza amagambo atavuzweho rumwe, ndetse anahabwa urwamenyo.

Miss Honoline yigambye ko ngo ariwe ‘Mu Miss w’ibihe byose mu Rwanda’, aha akaba yashatse kuvuga ko Kuva Miss Rwanda yatangira, ariwe ufite igikundiro, Uburanga n’Ubwenge kurusha abandi ba Miss u Rwanda rwagize.

Miss Uwase Hirwa Honoline yiyise Miss w'ibihe byose mu Rwanda ahabwa urwamenyo
Miss Uwase Hirwa Honoline yiyise Miss w’ibihe byose mu Rwanda ahabwa urwamenyo



Ibi ariko byatumye ahabwa urwamenyo mu buryo bukomeye, ndetse bamwe banabifatamo nk’ubwirasi kuko ngo Nta Nyampinga numwe aza imbere mu batowe bose.

Umwe mu bantu bakora mu myidagaduro ya hano mu Rwanda yaganiriye n’umunyamakuru wa Touchrwanda maze agira ati “Miss Igisabo nta nubwo yaza mu bakobwa 20 b’ibihe byose bitabiriye Miss Rwanda.”

Miss Igisabo ngo ntari no muri ba Nyampinga 20 b'ibihe byose mu Rwanda
Miss Igisabo ngo ntari no muri ba Nyampinga 20 b’ibihe byose mu Rwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU