Miss Liliane Iradukunda wabaye Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2018 yavuze umukinnyi akunda mu Rwanda no hanze yarwo ndetse anatangaza amakipe afana.

Iradukunda Liliane yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018 ahiga abakobwa 20 bari bahatanye

Taliki ya 24 Gashyantare 2018 nibwo Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko, yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda ahiga abandi 20 bari bahatanye, yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki Baleno ifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 20 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse akaba azajya ahabwa n’umushahara w’ibihumbi 800,000 y’u Rwanda buri kwezi.

Uyu mwari ukomeje kugenda yigarurira imitima y’abanyarwanda benshi yatangaje umukinnyi akunda ndetse n’amakipe afana mu kiganiro yagiranye na Isango TV.

Miss Liliane yagize ati “Mu Rwanda mfana ikipe ya APR FC, nkaba nzimo umukinnyi umwe gusa, “Nshuti Savio”!!, hanze y’u Rwanda mfana Real Madrid nkundamo Cristiano Ronaldo.”

Miss Liliane yavuze umukinnyi ukunda mu Rwanda no hanze (AMAFOTO)
Miss Iradukunda Liliane ngo afana APR FC, akaba akunda Savio Nshuti
Cristiano Ronaldo na Nshuti Savio nibo bakinnyi Miss Liliane akunda cyane
Cristiano Ronaldo na Nshuti Savio nibo bakinnyi Miss Liliane akunda cyane

INSHAMAKE KU BUZIMA BWA MISS LILIANE IRADUKUNDA

Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko areshya na 1.70 cm, agapima ibiro 57. Ni mwene Ndoli Paul na Uwimana Chantal, akaba  umwana wa karindwi mu bana umunani. Umuryango wabo ugizwe n’abakobwa batatu n’abahungu batanu.

Nyampinga mushya w’u Rwanda n’umuryango we batuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu mu Mudugugu wa Cercle Sportifs [ni muri metero nke uvuye kuri iki kibuga giherereye mu marembo y’ishuri rya LDK].

Amashuri abanza yayize kuri Good Foundation akomereza kuri Kimironko ya Mbere. Yakomereje amashuri yisumbuye kuri Lycée de Kicukiro APADE mu Ishami ry’Ubukerarugendo ari nabyo yifuza gukomeza muri Kaminuza.

Mu mashuri abanza yakundaga cyane isomo ryo gushushanya, ageze mu Cyiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye yiyumvamo cyane isomo ry’Ibinyabuzima n’Amateka hanyuma mu cyiciro kiyasoza akunda bihambaye isomo ry’Ubukerarugendo ari nawo mushinga ashyize imbere nka Nyampinga w’u Rwanda.

Iradukunda Liliane yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018
Iradukunda Liliane yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018
Iradukunda Liliane afite imyaka 18
Iradukunda Liliane afite imyaka 18
Liliane nibwo yarakirangiza amashuri yisumbuye
Liliane nibwo yarakirangiza amashuri yisumbuye
Liliane Iradukunda arambara akaberwa
Liliane Iradukunda arambara akaberwa
Liliane ngo azashishikariza abanyarwanda gusura ibice nyaburanga
Liliane ngo azashishikariza abanyarwanda gusura ibice nyaburanga
Miss Iradukunda Liliane afite imiterere ihebuje
Miss Iradukunda Liliane afite imiterere ihebuje
Inseko y'umunyarwandakazi nyawe
Inseko y’umunyarwandakazi nyawe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU