Ubuyobozi mu gihugu cy’u Burundi bwatangaje ko umusozi waguye ku bantu, abakozi ba sosiyete ikora imirimo y’ubwubatsi maze uhitana 6 abandi barakomereka mu gace ka Mutimbuzi, i Bujumbura.

Burundi: umusozi waguye ku bantu batandatu bahasiga ubuzima

Amakuru aturuka ahabereye iyo mpanuka avuga ko abantu 6 bahise bapfa inyuma yaho umusozi ubagwiriye, ubwo bari barimo bagerageza kuyobya amazi.

Nk’uko bitangazwa ba BBC kandi ngo babiri mu bari hafi y’ahaberaga iki gikorwa ngo bakomeretse, kuri ubu ngo bakaba bari kuvurwa.

Minisitiri ushinzwe ibikogwa bya leta Jean Bosco Ntunzwenimana wahise agera ahabereye iri sanganya yihanganishije imiryango yabuze ababo, ababwira ko bazahabwa impozamarira ndetse bagafashwa cyane ko abahasize ubuzima ngo bari barashakiwe ubwishingizi buturuka mpanuka bose.

Mu mwaka wa 2014, uruzi rwahitanye abantu bakabakaba 100 bitewe n’imvura nyinshi yatumye rurenga rukagera mu mihanda yo mu mujyi wa Bujumbura.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU