Mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata akagari ka Gihemvu, inkuba ikubise abaturage 45, 14 bahita bitaba Imana, ibi bibaye mu kanya mu masaha ya saa sita m rusengero rwa abadivantisti.

Mu karere ka Nyaruguru, Inkuba ikubise abantu 44, 14 bahita bapfa
Mu karere ka Nyaruguru, Inkuba ikubise abantu 45, 14 bahita bapfa

Mu gihe imvura yagwaga mu Karere ka Nyaruguru inkuba ikubise abaturage 45 bo mu Karere ka Nyaruguru bari mu rusengero, 14 bahita bitaba Imana, abandi bajyanwa kwa muganga.

Iyi nkuba yakubise hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa abasangeraga mu rusengero rw’Abadiventisititi b’Umunsi wa Karindwi bo mu Murenge wa Nyabimata ahitwa ku Gihemvu bari gusengera muri urwo rusengero.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeke Francois, aganira n’itangazamakuru agize ati “Abo yakubise uyu munsi ni Abadiventisiti barimo basenga, bageraga kuri 45, ubu imibare dufite y’abamaze kwitaba Imana ni 14 ariko ishobora kwiyongera.”

Umuyobozi w’Akarere yatangaje ko hari abandi inkuba yakubise ku munsi w’ejo hashize tariki ya 9 Werurwe 2018.  Yagize ati: “Ejo nabwo hari umwana w’umukobwa yakubise wo mu Murenge wa wa Rusenge yitaba Imana, hari kandi n’abanyeshuri 18 yakubise hapfamo umwe wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, kugeza ubu bagenzi be batatu bari mu Bitaro bya Kigeme naho abandi 14 bavuwe barataha.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko abakirisitu bari mu Isabato bakubiswe n’inkuba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Munini.

Akarere ka Nyaruguru kiganjemo imisozi miremire, hakunda no kuba inkuba, Umuyobozi w’akarere yagiriye abaturage inama ko bakwitwararika mu gihe cy’imvura birinda kujya hanze kandi mu gihe hari imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo; kwirinda gukorakora no kwegera ibikoresho byose bikozwe mu byuma hamwe no kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe umuntu atizeye neza ko inyubako birimo ifite umurindankuba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU