Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda rikomeje kwitegura irushanwa ngaruka kwezi rya kabiri mu mwaka wa 2018 rizabera mu karere ka Rubavu mu mpera z’icyumweru i tariki 3 werurwe 2018 ku munsi w’ejo kuwa gatandatu.

Rubavu barakira irushanwa ngaruka kwezi rya Triathlon 2018

Iri rushanwa ngaruka kwezi ni irushanwa rya kabiri muri uyu mwaka wa 2018, irushanwa ryabanjirijwe n’irushanwa ry’itiriwe Intwari ryabaye ku i tariki ya 4 Gashyantare uyu mwaka, ribera mu mujyi wa kigali asanzwe habera siporo ngaruka kwezi Car free day izanzwe ibera ku kimihurura .

Triathlon: Umunsi w'ejo habaye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari

Iryo rushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari umunyarwanda Rukara Fazil niwe wegukanye iri rushanwa ryatangije umwaka w’imikino wa Triathlon wa 2018, aritangira ahigitse Umuholandi n’Umunya-Canada mu irushanwa rya Duathlon mu bagabo, naho mu Bagore Hanani niwe waryegukanye. Ni rushanwa ryitabiriye n’abakinnyi 30 hatarimo abakinnyi b’ikipe ya Karongi yagize ikibazo gitunguranye.

Dore inzira izanyurwamo ku munsi w’ejo:

Rubavu barakira irushanwa ngaruka kwezi rya Triathlon 2018

Iri rushanwa rya Rubavu Challenge Triathlon 2018 rzaba ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki 3 werurwe 2018 riratangira isaa tatu (09h00″) ritangirire imbere ya Serena Hotel Beach Kivu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU