Ikipe ya Rayon Sport yamaze guhaguruka mu mujyi wa Kigali yerekeza mu gihugu cya Africa y’epfo gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League n’ikipe ya Mamelodi Sundowns.

Iyi kipe yuriye indege mu masaha ya mu gitondo biteganyijwe ko RwandAir iri bubageze mu mujyi wa Johannesburg bakahava bahita berekeza mu mujyi wa Pretoria ari naho umukino wayo na Mamelodi Sundowns uzabera.

Abakinnyi n’abatoza bose bahagarukanye icyizere cyo gutsinda iyi kipe mu mukino uteganyijwe kuzaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018.

Abakinnyi ba Rayon Sport berekeje muri Africa y'epfo gukina na Mamelodi Sundowns
Muhire Kevin
Abakinnyi ba Rayon Sport berekeje muri Africa y'epfo gukina na Mamelodi Sundowns
Staff ya Rayon Sport

Tubibutse ko umukino ubanza wabereye mu mujyi wa Kigali warangiye Mamelodi Sundowns na Rayon Sports byanganyije ubusa k’ubusa (0-0).

ABAKINNYI N’ABATOZA RAYON SPORT YAJYANYE

Abazamu

Ndayishimiye Eric Bakame na Ndayisenga Kassim

Ba myugariro

Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Irambona Eric, Mutsinzi Ange Jimmy na Nyandwi Sadam

Abakina hagati

Kwizera Pierrot, Yannick Mukunzi, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Francois na Muhire Kevin

Ba rutahizamu

Ismaila Diarra, Christ Mbondi, Shabani Hussein Tchabalala na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Abatoza

Ivna Jacky Minnaert, Janot Witakenge, Hategekimana Cornelle ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi , Mugemana Charles umuganga, Kayiranga Albert uhagarariye FERWAFA, Itangishaka Bernard umunyamabanga uhoraho wayo ndetse na visi Perezida wayo Muhirwa Prosper .

Umukino wa Rayon Sports na Mamelodi Sundowns ukaba uraba kuri iki Cyumweru Taliki ya 18 Werurwe 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU