Umukobwa ufitanye isano rya hafi na Nyampinga w’u Rwanda 2018 Liliane Iradukunda (Mubyara wa Miss Liliane) ari mu munyenga w’urukundo n’umukinnyi ukomeye mu Rwanda, ndetse biravugwa ko bitegura kurushinga mu myaka iri imbere.

Uyu mwari witwa Belyse ni Mubyara wa Miss Liliane, Miss Rwanda 2018 akaba ari mu rukundo n’umukinnyi Mubumbyi Bernabe ufite izina rikomeye cyane muri Ruhago nyarwanda.

Belyse ni mubyara wa Liliane
Belyse ni mubyara wa miss Liliane
Iyo Ababyara bahuye baraseka bigatinda
Iyo Ababyara bahuye baraseka bigatinda

mubyara wa Miss Liliane

Mubumbyi yamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse yanakinnye muri Bugesera ariko kuri ubu yagiye mu igereragezwa muri Suède ho ku mugabane w’iburayi.

Belyse na Bernabe ntibajya basiba kwerekana urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga umunsi k’umunsi, akenshi umwe ashyira hanze ifoto yundi maze akayihererekesha amagambo yuzuyemo imitoma ihebuje.

Mubumbyi Bernabe ari mu munyenga w'urukundo na Mubyara wa Miss Liliane
Mubumbyi Bernabe ari mu munyenga w’urukundo na Mubyara wa Miss Liliane
Aba bombi bakundana urukundo rudasanzwe
Aba bombi bakundana urukundo rudasanzwe
Iyo bari kumwe akanyamuneza kaba ari kose
Iyo bari kumwe akanyamuneza kaba ari kose
Bernabe na Belyse bakunda kwerekana urukundo rwabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga
Bernabe na Belyse bakunda kwerekana urukundo rwabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga

Mu minsi ishize, Miss Iradukunda Liliane aherutse gutangaza ko afana bikomeye ikipe ya APR FC ndetse ngo akaba akunda Nshuti Savio.

Miss Iradukunda Liliane ngo afana APR FC, akaba akunda Savio Nshuti
Miss Iradukunda Liliane aherutse gutangaza ko akunda Savio Nshuti

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU