Mu nkengero z’amazi ku mucanga wo muri Afurika y’ Epfo, itsinda rya ba mukerarugendo bo muri Amerika bakutse umutima ubwo babonaga igikoko kidasanzwe, bemeza ko gisa n’ umuserebanya umeze nk’ umuntu.

Muri Afurika y' Epfo ba mukerarugendo bavumbuye umuserebanya umeze nk’ umuntu

Iri tsinda rya ba mukerarugendo batanu bavuye muri hoteli bajya gutemberera ku mucanga bari kumwe n’ umuntu wagendaga abereka ibyiza byaburanga byo muri Afurika y’ Epfo. Igikoko babonye ku mucanga cyabateye ubwoba nubwo ntawe uvuga ko cyamusagariye.

Iki kiremwa kidasanzwe cyari mu cyondo ahantu hadakunzwe kugerwa. Iki gikoko kimeze nk’ umuntu ku mutwe ariko kikagira igihimba kimeze nk’ icy’ umuserebanya munini n’ umurizo umeze nk’ uw’ ingona.

Aba bakerarugendo bavuze ko ari ubwa mbere babonye igikoko kibi. Bagize bati: “Sinshobora gusobanura niba icyo nabonye ari umuntu cyangwa igikoko. Iki kiremwa gifite umutwe w’ umuntu n’ intoki. Ntabwo cyatuvugishije ariko cyaraturebaga.”

Abantu bari kuri uwo mucanga bose bakutse umutima kubera icyo kiremwa. Bamwe batinye kukitegereza kubera ukuntu giteye ubwoba. Hari abavuze ko ari umuserebanya kuko nta muntu waba muri ibyo byondo. Abandi bavuga ko ari umuserebanya waje gushaka amaraso y’ abazungu yo kunyunyuza.

Umugabo wari uyoboye abo ba mukerarugendo yababwiye ko icyo gikoko ari umupfumu wo muri ako gace ufite ubushobozi bwo kwihindura inyamaswa iyo ari yose.

Yagize ati: “Muri Afurika hari abantu benshi bafite imbaraga zituma bihindura inyamaswa uko bashatse”.

Ibinyamakuru byatangaje iyi nkuru bivuga ko nta muntu wigeze atinyuka gukora kuri icyo kiremwa gusa baragifotoye. Abashakashatsi bavuga ko mu Isi nta handi hantu higeze haboneka ikiremwa nk’ icyo. Gusa ku rundi ruhande, bamwe mu babonye amafoto yacyo banze kwemera ko iki kiremwa kibaho, bavuga ko cyakorewe muri mudasobwa.

Aba bamukerarugendo bo bavuga ko ku munsi wakurikiyeho bagiye kongera ku kireba basanga cyahavuye ntibakibona. Ibiremwa by’ amayoberane akenshi bikunze kuvumburwa mu mazi magari hafi yayo cyangwa mu mashyamba y’ inzitane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU